Ikipe y’ingabo z’igihugu (APR BBC) ni imwe mu makipe ahanzwe amaso n’abakunzi bayo nyuma y’aho ititwaye neza mu mikino ya BAL yo mu mwaka ushize kuko yavuze mu irushanwa itarenze umutaru., ibyatumye itisanga mu makipe yakinnye imikino ya nyuma ya BAL 2024.
Mu rwego rwo gukomeza gukarishya imyitozo, APR BBC yongeye amaraso mashya mu bakinnyi yari isanganwe kuko yaguze abarimo Umunyamerika, Chasson Randle n’Umunya-Sénégal, Youssou Ndoye, Boungou Nobel na Jordan McRae.
Aba bakinnyi yaguze ni ab’amazina akomeye kuko harimo n’uwakinnye muri Shampiyona ya Basketball ya Leta zunze ubumwe za Amerika (NBA).
Uwo ni Chasson Randle wavutse ku wa 5 Gashyantare 1993 mu mujyi wa Rock Island, muri Leta ya Illinois muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Ni umukinnyi wanyuze mu makipe atandukanye yo muri NBA nka Golden State Warriors, Philadelphia 76ers, New York Knicks, Washington Wizards, Milwaukee Bucks na Orlando Magic.

Ikipe y’Ingabo kandi yanaguze umu-Pivot w’Ikipe y’Igihugu ya Sénégal w’imyaka 33, Youssou Ndoye wakiniraga ikipe ya Daegu KOGAS Pegasus yo muri shampiyona ya Korea yepfo. Pivot ni umwe mu myanya yari ikeneye umukinnyi ukomeye muri APR BBC.
Ndoye yanyuze bihugu bitandukanye birimo Koreya y’Epfo, Espagne n’u Bufaransa.

APR BBC ni ikipe ihabwa amahirwe kuko izaba iri mu rugo, mu itsinda ryitwa Nile conference aho iri kumwe na Ahly Tripoli (Libya), Made by Basketball (MBB) yo muri Afrika y’Epfo na Nairobi City Thunder (Kenya).
Biteganyijwe ko iri tsinda rizatangira gukina ku wa 17 kugeza ku ya 25 Gicurasi i Kigali.
Muri aya matsinda, hakinwa imikino ibanza n’iyo kwishyura. Amakipe abiri ya mbere azabona itike y’imikino ya nyuma (Play offs), mu gihe andi abiri azava mu yatsinzwe neza.
Mbere yo gutangira imikino ya nyuma izabera muri Afurika y’Epfo tariki ya 6 kugeza kuya 14 Kamena 2024, amakipe umunani akina imikino yo gutondeka urutonde, mbere yo gutangira gukuranwamo muri ¼, ½ ndetse n’umukino wa nyuma.
Ikipe ya Petro de Luanda yo muri Angola niyo ifite igikombe giheruka aho yari yatsinze Al Ahly Ly yo muri Libya ku mukino wa nyuma, umukino wabereye muri BK Arena i Kigali. Akaba ari nayo kipe yonyine yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara ifite iki gikombe kuva BAL yatangira mu 2020.
