Guverineri Kayitesi arasaba ababyeyi kuganira n’abana amateka

Umuyobozi w’Intara y’Amajyepfo, Alice Kayitesi arasaba ababyeyi kwicara bakajya babwiza abana babo ukuri ku byabaye muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Guverineri Kayitesi yavuze ibi kuri uyu wa Mbere, tariki ya 26 Gicurasi 2025, ubwo yari mu gikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, igikorwa cyabereye mu Murenge wa Nyarusange uherereye mu Karere ka Muhanga.

By’umwihariko, abibukwaga ni Abatutsi biciwe ku musozi wa Nyarusange, abandi bakajugunywa mu Mugezi wa Nyabarongo.

Guverineri Kayitesi yibukije intego igihugu cyihaye ko Nta Jenoside igomba gusubira ukundi ‘Never Again’.

Guverineri Kayitesi Alice, Depite Barthélemy Kalinijabo, Depite Uwababyeyi Jeannete, Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga bari kumwe n’abashinzwe umutekano

Icyakora avuga ko iyi ntego ishobora gukomwa mu nkokora n’ingengabitekerezo ya Jenoside ikigaragara ndetse bikaba bigeze n’aho igaragara mu rubyiruko.

Ati “Haracyariho abagifite imigambi mibi yo gusenya ibyo u Rwanda rwagezeho. Intwaro yabo ni ugupfobya Jenoside no gukwirakwiza ingengabitekerezo yayo. Ikibabaje ni uko tuyibona cyane mu bana bato, ibyo bigaragaza ko hari uburere bubi butangwa n’ababyeyi,”

Aha niho yahereye asaba ababyeyi kugira uruhare mu kubaka igihugu binyuze mu gutanga uburere buboneye, burimo no kubwira abana babo amateka y’ukuri.

Ati “Ndagira ngo nongera mfate uyu mwanya mbashishikarize ko umubyeyi mwiza w’umunyarwanda atanga uburere buboneye kandi bwuzuye, ntabwo atanga uburere bwica uwo yibarutse, kuko uwari we wese uzagaragawaho n’iyo myitwarire atazihanganirwa.”

Ibi kandi byagarutsweho n’Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga, Jacqueline Kayitare, wagaragaje ko nabo batewe impungenge n’uko ingengabitekerezo ikigaragara cyane mu bato ariko bigizwemo uruhare n’ababyeyi.

Yatanze urugero rw’uko kuva muri Mutarama kugeza muri Werurwe 2025, mu Murenge wa Nyarusange honyine, abantu bane bagaragaweho n’iyo myumvire.

Meya Jacqueline Kayitare ari kumwe na Musenyeri Louis Pasteur Kabayiza uyobora Diyosezi Angilikani ya Shyogwe

Ati “Ibyo rero twarabigaye kandi twongeye kubigaya hano, kuko ibyo bisobanuye ko abo bana babikomoye ku bakuru.”

Kayitare yaboneyeho nawe gusaba ko bikwiye gucibwa intege kuko ari “ukwangiza ejo hazaza hacu” ndetse ko “tudakwiye kwemera ko abantu nkabo bakomeza kubiba urwango mu bantu no kugira imitekerereze imeze ityo.”

Idesbald Manirakiza watanze ikiganiro akaba anasanzwe ari umwanditsi ku mateka yavuze ko nk’ababyeyi ndetse n’abanditsi biteguye kwandika amakuru yuzuye avuga ukuri ku byabaye muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Yagize ati “Ubu turi mu Rwanda rurimo amahoro, dukwiye rero guharanira ko ibyabaye bitazongera kubaho ukundi, ni byiza rero ko amateka yacu nubwo ari mabi tuyaganira tukayandika, tukanayigisha n’abana bacu kugira ngo bagire amakuru yizewe.”

Nyarusange ni agace karanzwe n’ubwicanyi bwatangiye kwibasira Abatutsi kuva mu 1959 n’indi myaka yakurikiyeho, ibyafatwaga nk’igeragezwa rya Jenoside.

Urwibutso rwaho ruruhukiyemo imibiri y’abagera ku 1678. Icyakora, hari imibiri yaburiwe irengero kuko Abatutsi benshi bahiciwe bajugunywe muri Nyabarongo.

About Kwihangana Joshua 242 Articles
I am a Flesh man Journalism Student at Institut Catholique De Kabgayi A Filmaker A Sound Engineer.