OIP-1.jpg

Imodoka yinjiye mu bafana bari mu birori by’ikipe ya Liverpool, 50 barakomereka

Ku mugoroba wo kuri uyu wa mbere, mu mujyi wa Liverpool mu Bwongereza, Imodoka yanyuze mu mbaga y’abafana b’ikipe ya Liverpool bari mu birori byo kwishimira igikombe cya shampiyona iyi kipe yatwaye, hakomereka abasaga 50 mu gihe abagera kuri 27 bahise bajyanwa mu bitaro, barimo babiri bakomeretse bikabije.

Polisi yavuze ko yahise ita muri yombi umugabo w’Umwongereza w’imyaka 53 ukomoka mu mujyi wa Liverpool, bikekwa ko ari we wari utwaye imodoka yagonze iryo tsinda rinini ry’abafana bari mu birori byo kwizihiza igikombe muri uwo mujyi wo mu majyaruguru ashyira uburengerazuba bw’u Bwongereza.

Icyakora polisi yasobanuye ko ibyabaye bidafite aho bihuruye n’iterabwoba

Abafana ba Liverpool babarirwa mu bihumbi amagana bari buzuye imihanda yo mu mujyi wa Liverpool muri Merseyside ku wa Mbere, bishimye cyane, bafite amabendera n’umwotsi utukura, bashagaye bisi ifunguye yari itwaye iyi kipe mu birori byo kwizihiza igikombe cya 20 cya shampiyona y’icyiciro cya mbere yari yegukanye.

Mu gihe ibirori byari bigiye kurangira, ibyishimo byahindutse amarira. Amashusho yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga agaragaza imodoka ntoya yinjira mu bafana bituma benshi bakomereka.

Abantu bane barimo abakuru batatu n’umwana umwe bakuwe munsi y’iyo modoka, nk’uko byatangajwe na Nick Searle, Umuyobozi Mukuru wa Serivisi y’Ubuzima no Kuzimya Inkongi muri Merseyside. Yongeyeho ko abandi bantu 20 bavuriwe aho iyo nsanganya yabereye kubera ko bakomeretse byoroheje.

Yongeyeho ko abandi 27 bajyanywe kwa muganga, barimo abana bane, mu gihe umwana umwe n’umuntu mukuru umwe bakomeretse bikabije.

Umuyobozi w’inama y’umujyi wa Liverpool, Liam Robinson, yavuze mu butumwa yashyize kuri X ko icyo gikorwa “cyateje umwijima mwinshi ku munsi wari wuzuye ibyishimo.” Mu kiganiro n’abanyamakuru ku mugoroba wo ku wa Mbere, Robinson yasabye abaturage “kudakwirakwiza amashusho ateye ubwoba y’icyo gikorwa” ku mbuga nkoranyambaga.

Naho Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza Keir Starmer yanditse kuri X ati: “Ibyabaye i Liverpool ni ibintu biteye agahinda cyane – nifatanyije n’abakomerekejwe cyangwa bahuye n’ingaruka z’iki gikorwa,” yakomeje ashimira polisi n’abakozi b’ibikorwa by’ubutabazi “kubw’igisubizo cyihuse ku gikorwa giteye ubwoba nk’iki.”

kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Inkuru z'ukwezi gushize

Ads