Guatemala: Abarenga 50 bamaze kugwa mu mpanuka ya ‘bus’

Mu gitondo cyo kuwa mbere, tariki ya 10 Gashyantare 2025, bisi yerekezaga mu murwa mukuru wa Guatemala ivuye mu mujyi wa San Agustin Acasaguastlan, ubwo yari igeze ku muhanda ukoreshwa cyane n’abinjira n’abasohoka muri icyo gihugu yahanutse mu kiraro kitwa Puente Belice igwa nmuri metero 20 zubujya kuzimu.

Nk’uko byatangajwe na Carlos Hernandez, umuvugizi w’ishami ry’abashinzwe kuzimya inkongi muri uwo mujyi ngo iyi bisi yarenze umuhanda igwa mu kabande k’ikiraro ahantu handuye cyane maze ihitana byibura abantu 55, abandi baguma bafungiranywe n’imiryango y’iyi bisi.

Carlos kandi yabwiye Reuteurs dukesha iyi nkuru ko imirambo y’abagabo 36 n’abagore 15 yahise ijyanwa mu buruhukiro bwabugenewe buri hafi aho muri ako gace.

Perezida wa Guatemala, Bernardo Arevalo, abinyujije ku mbuga nkoranyamabaga ze yahise ashyiraho ikiruko cy’iminsi itatu ku rwego rw’igihugu yo kunamira abazize iyi mpanuka.

Uretse ibyo kandi, Perezida Bernardo yahise yohereza ingabo ndetse n’abashinzwe gukumira ibiza ngo bafashe mu bikorwa by’ubutabazi.

Mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga ze yagize ati “Nihanganishije imiryango y’ababuze ababo, babyukiye ku nkuru ibabaje cyane. Umubabaro wabo niwo wanjye.”

Bimwe mu bishyirwa mu majwi ko bikunze guteza guteza impanuka muri Amerika y’Amajyepfo harimo imiterere y’imihanda, ubwinshi bw’abagenzi mu mihanda, ndetse no kudakurikiza amategeko y’umuhanda kuri bamwe mu batwara imodoka.

Iyi ni imwe mu mpanuka mbi kurusha izindi zibaye muri Amerika y’Amajyepfo mu myaka 10 ishize kandi abahitanywe nayo bakomeje kwiyongera.

About Kwihangana Joshua 242 Articles
I am a Flesh man Journalism Student at Institut Catholique De Kabgayi A Filmaker A Sound Engineer.