Mu   rukerera   rwo    kuri    uyu    wa    Mbere, tariki ya 23 Nzeri 2024, ukekwaho ubujura yinjiye mu kabari   anyuze   muri   parafo gusa abura uko agasohokamo maze ahitamo kwicara yinywera inzoga kugeza ba nyir’akabari basanze yasinze.  

Ibi byabereye   mu kabare k’uwitwa Muzungu, gaherereye mu isantere y’ubucuruzi ya Ruyaga iri mu Kagari ka Gacurabwenge ho mu Murenge wa Byumba.

Ukekwa yitwa Iragena ukomoka muri Mabare ya Rukomo, bikaba bigaragara ko ari mu kigero cy’imyaka 20.

Impamvu ishingirwaho mu kuvuga ko yari yasinze ni uko yasanzwe yambaye ubusa igice cyo hasi kandi ashungerewe n’abantu benshi bisa nk’aho ntacyo bimutwayee.

Byatangiye mu masaha ya saa saba z’ijoro ubwo akabari ko kwa Muzungu kari kamaze gufunga umuryango.

Nibwo Iragena yacunze abari hafi aho bose, maze ahita abaca mu rihumye yinjira mu musarane wari utarafungwa, amena parafo, maze abona inzira imuzengurutsa mu kabari anyuze mu gisenge.

Iragena we avuga ko atari agamije kwiba ahubwo ko we yari agiye gushaka aho aryama.

Ati “Njye ninjiriye muri bwiherero nje kwiryamira kuko ntaho mfite ho kurara. Kwiba ntabwo nkibikora kuko RIB yigeze kumfunga inziza ihene ebyiri nari natwaye. Cyakora inzoga zo nazinyweye pe.”

Nyir’akabari we avuga ko yatunguwe no kumva ko mu kabari ke harimo umuntu kuko ntawe yari yagasizemo.

Muzungu ati “Njyewe nari nagiye mu giturage, numva abana barampamagaye bambaza niba arinjye wasizemo umuntu kandi hakinze. Nibwo naje nsanga harafunze twibaza aho yanyuze biratuyobera. Umuntu umwe niwe wagiye mu bwiherero abona aho yatoboye agera muri parafo, niko kumenya uko yinjiye.”

Muzungu akomeza agira ati “Twasanze acuranga radiyo, yumva umuziki anasoma ku nzoga zihenze.”

Abaturage bazindukiye kuri aka kabari kubera iki kibazo, bagaragaza ko ingeso z’ubujura n’ubusinzi zidakwiye kuranga urubyiruko ahubwo ko rukwiye guharanira gukura amaboko mu mufuka.

Ibi binagarukwaho n’umuyobozi w’Umudugudu wa Gacurabwenge, Bwana Sande Emmanuel uvuga ko ibyakozwe n’uyu musore bidakwiye kuranga urubyiruko nk’imbaraga z’igihugu zubaka kandi vuba.

Ati “Ibyakozwe n’uyu musore ntibyoroshye ku ruhande rw’umudugudu wacu, dufite urubyiruko rubaswe n’ibiyobyabwenge. Urabona uyu wavuye Mabare akaza kunyura mu bwiherero, agaca hejuru muri parafo yari no kujya mu nzu nini iyo abona uko agerayo.”

Sande akomeza asaba ababyeyi gufatanya n’ubuyobozi mu gutegura ejo heza h’urubyiruko.

Asaba urubyiruko kandi kugana umurimo kuko umuntu uri ku murimo adashobora kubona umwanya wo kwijandika mu bikorwa bibi.

Ikibazo cy’ubujura mu Murenge wa Byumba si ubwa mbere cyumvikanye kuko abaturage bahamya ko nta cyumweru gishobora gushira hatumvikanye inkuru z’ubujura muri uyu murenge.

Ibi binashimangirwa n’uko muri iki gitondo kandi kuri EAR yo muri Kinihira hafatiwe undi muntu ukekwaho kwiba ibikoresho byo rugo rumwe muri aka gace.

Abaturage bo muri aka Karere Gicumbi bavuga ko ikibazo cy’ubujura gikunze gutizwa umurindi inzoga z’inkorano zicururizwa muri ibi bice zirimo nka cunga umuntu, umumanurajipo, dunda ubwonko n’izindi.