Abatuye mu kagari ka Gakenke mu murenge wa Miyove ho mu karere ka Gicumbi, bavuga ko hashize imyaka ibiri n’igice batashye Poste de Sante ariko kugeza ubu ikaba yarakinze imiryango, none bakaba bagorwa no gukora urugendo rurerure bajya kwivuriza kure, nyamara bari babonye ivuriro riciriritse hafi yabo.

Aba baturage kandi bavuga ko bubakiwe iyi poste de sante nk’igisubizo cyo kumanuka no guterera   umusozi wa Gakenke n’amaguru ku muntu udafite amafaranga y’urugendo, aha akaba ariho bahera baksaba inzego zibishinzwe ko zabafasha iri vuriro ry’ibanze rigafungurwa bakongera kubonera hafi service z’ubuvuzi.

Umwe mubaganiriye na ICKNEWS yavuze ko iyi Poste de Sante itangira yakoraga buri wa kane ariko nyuma y’aho uwayiyoboraga agendeye itigeze yongera gufungura na rimwe.

Ati: “Twubakiwe Poste de Sante itangira ikora buri wa kane ariko aho Umuyobozi wayo witwaga Nyamvura Constantin agendeye yarafunze none imyaka ibiri irashize”

Akomeza avuga ko bagorwa n’urugendo cyane cyane abadafite intege harimo abakuze ndetse n’abafite ubumuga aho batabasha kugana ikigo nderabuzima cya Miyove.

Ati: “Hashize igihe kinini dusaba ko Poste de Sante yafungurwa ariko kugeza n’ubu ntirafungurwa. tugorwa no kugera ku Ikigo nderabuzima cyane cyane abakuze n’abafite ubumuga, ababyeyi batwite ndetse n’abafite uburwayi busanzwe”.

Umuyobozi wungirije w’akarere ka Gicumbi ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Mbonyintwari Jean Marie Vianney avuga ko iki kibazo kiri guterwa n’ubuke bw’abaganga, ariko bukaba bwaratangiye   gushaka rwiyemezamirimo wegurirwa iyi Poste de Sante nk’imwe mu nzira yaba ikoreshejwe mu gihe hagishakwa umuti w’iki kibazo mu buryo burambye.

Ati: “Mu karere kacu hose dufite ikibazo cy’abaganga bacyeya, nk’akarere rero igisubizo ni ukwegurira ba rwiyemezamirimo izi post de sante ku gihe abo baganga bataraboneka”.

Umuyobozi wungirije w’akarere ka Gicumbi ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Mbonyintwari Jean Marie Vianney

Usibye iri vuriro ry’ibanze rya Gakenke ridakora, n’amavuriro yandi y’ibanze akora muri Gicumbi ni mbarwa kuko abarirwa muri 5, bikaba biterwa n’impamvu zitandukanye zirimo kubura abaganga na ba rwiyemezamirimo.

Ibyemezo bya Ministeri y’ubuzima bivugako Poste de Sante zishakirwa ba rwiyemezamirimo bazajya bazikoresha mu rwego rwo kureba uburyo hanozwa imikorere n’imitangire ya servise z’ubuzima, kuko zakunze gutungwa agatoki ko zikora nabi bigatuma intego zazo  zo kwegereza  abaturage  ubuvuzi bw’ibanze zitagerwaho uko bikwiye.