Abatuye mu Kagari ka Gasharu ho mu Murenge wa Byumba, Akarere ka Gicumbi barasaba ko bakwegerezwa amazi kuko ayo bakoresha ari mabi kandi akaba abatera indwara.
Mukeshimana Daphrosa utuye mu Kagari ka Gasharu aganira na ICK News yavuze ko bavoma mu gishanga cya Gasharu na Gashirwe mu tugezi dushaje cyane tuzwi nka kano.
Ati “Tuvoma amazi atameze neza adafite isuku, iyo tuyanyoye tuba tubizi ko twahakura indwara, tugerageza kuyateka ariko ntacyo bidufasha kuko tuba twavomye ibyo byondo.”

Akomeza asaba ko bakwegerezwa ibikorwaremezo by’amazi meza kuko bifuza kugerwaho n’iterambere nk’abandi Banyarwanda.
Ati: “Twe twifuza ko batwegereza amazi meza kuko tuvoma ibyondo kandi tukayageza mu rugo bitugoye cyane kuko duterera umusozi muremure.”
Semana Theoneste we agira ati,” Aya mazi ni mabi cyane ku buryo niyo turonzemo ibiribwa tutizera ko byacyeye bimeze neza.”
Ngezahumuremyi Theoneste, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Byumba, avuga ko iki kibazo cy’abaturage bakoresha amazi asa nabi bakizi ndetse ko giteje inkeke.
Nubwo avuga atya ariko, avuga ko iki kibazo gishingiye ku kuba hari abagituye mu manegeka kuko kuhageza ibikorwaremezo bigoye.
Ati: “Turashishikariza abatuye mu gice cyegereye igishanga kuhava bakajya ahadashyira ubuzima bwabo mu kaga bakajya gutura ku mudugudu ahegereye iterambere ubundi ibyo bikorwaremezo bakabibona bitabagoye. Hariya batuye si heza ntabwo rero wajyanayo amazi, amashuri, umuriro n’ibindi.”
NST1 igaragaza ko u Rwanda rwari rufite intego yo kugeza amazi meza ku baturage ku kigero cya 100% kugeza muri uyu mwaka wa 2024. kuri ubu Akarere ka Gicumbi kari ku kigero cya 94% mu kugeza amazi ku baturage.
