Bamwe mu bakorera ubuhinzi bw’imboga mu gishanga cya Gasharu n’icya Gashirwe biri mu Murenge wa Byumba wo mu Karere ka Gicumbi baravuga ko bakomeje kurumbya kubera kugezwaho ifumbire bitinze, rimwe na rimwe bakayibura.
Aba bahinzi bavuga ko ifumbire ibageraho nyuma y’ukwezi cyangwa amezi 2 bateye imyaka mu gihe bakagombye kuyishyira mu mirima mu gihe cy’itera.
Rutikanga Estache, umwe mu bahinzi b’imboga bakorera muri iki gishanga avuga ko ifumbire iramutse ibagereyeho ku gihe, nta kabuza umusaruro wabo wakwiyongera ratubwira imiterere y’iki kibazo.
Ati “Muri iki gishanga ntabwo tubonera ku gihe ifumbire mvaruganda bigatuma tuteza ku gihe. Na nkunganire bazana, iza itinze amezi abiri cyangwa atatu n’aho tuyiboneye bakadusaba icyangombwa cy’ubutaka cya burundu, ku buryo umuntu yibaza aho ibyangombwa by’ubutaka bihurira n’ifumbire.”
Aba bahinzi bakomeza bavuga koi bi bituma bajya gushaka ifumbire mu mirenge yo mu Karere ka Rulindo nabwo bikabagora kuyibona kuko bayibona imyaka yararengeranye.
Rutikanga ati “Turasaba ko batwegereza ifumbire kuko tuyikura mu Mirenge ya Kageyo na Kisaro yo mu Karere ka Rulindo kandi tukayigeza mu murima dukerewe bigatuma duhomba kenshi.”

Nubwo abahinzi bavuga ko bagorwa no kubura ifumbire, Ubuyobozi bw’Umurenge wa Byumba buvuga ko icyo kibazo kidahari.
Ngezahumuremyi Theoneste, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Byumba ati “Icyo kibazo cyo kubura inyongeramusaruro nta gihari.”
Akomeza agira ati “Iki gishanga ni kinini kandi gihingwamo ibintu byinshi binyuranye. Rero, turasaba abahinzi kugana AGRODEALERS barenga batatu bikorera babarizwa mu murenge wacu kandi banakorana na gahunda ya nkunganire.”
Ni kenshi abahinzi bagiye bazamura ikibazo cy’ifumbire itabagereraho igihe kubera ubucye bwababageza ifumbire kandi ikigo cy’Igihugu gishinzwe gutezimbere ubuhinzi n’ubworozi RAB kigaragaza ko muri miliyoni 13 z’Abanyarwanda bagera kuri 76% bakora ubuhinzi kandi 20% batabona ibyo kurya bihagije.
