Bamwe mu batuye mu bice byegereye imipaka ihuza u Rwanda na Uganda bakomeje gusaba inzego zifite mu nshingano kubafasha kubona ibyangombwa by’ubutaka bwabo buherereye ku mipaka ihuza ibihugu byombi.

Aba baturage bavuga ko impamvu yo kuba batarabonye ibyangombwa by’ubutaka bwabo ishingiye ku kuba mu gihe cyo gupima ubutaka hari abo byagiye bigaragara ko igice kimwe cy’ubutaka bwabo gishobora kuba kibarizwa mu kindi gihugu.

Kuba nta byagombwa by’ubutaka bafite, bavuga ko bituma badashobora kububyaza umusaruro uko bikwiye kuko nta burenganzira bafite bwo kubutangaho ingwate muri banki ngo bahabwe inguzanyo.

Nzayino Faustin utuye mu Murenge wa Kaniga ho mu Karere ka Gicumbi, uvuga ko ibi bibazo bikunze kugaragara cyane mu Kagari ka Rukurura ati “Urumva nta, cyangombwa cy’ubutaka ntacyo bwaba bukumariye kuko ntiwabona inguzanyo muri banki, ntiwabwicyenuza mu bundi buryo ,cyakora kubuhinga byo turabyemerewe.”

Nishimwe Marie Grace, Umuyobozi Mukuru akaba n’umubitsi Mukuru w’inyandikompamo z’ubutaka mu Rwanda avuga ko bazi iki kibazo ndetse ko bari kugikurikirana.

Ati “Ni ikibazo tuzi kandi turi kugikoranaho n’inzego zitandukanye ngo hashakwe umuti urambye.”

Nishimwe avuga ko iki kibazo cyiganje ku baturiye imipaka itandukanye ihuza u Rwanda n’ibihugu by’ibituranyi, mu turere nka Nyagatare, Gicumbi, Rubavu, Burera n’ahandi.

Ati “Hari abo nzi bagera kuri 80 badafite ibyangombwa by’ubutaka buri muri metero 200 ku mupaka. Turacyarimo kureba uko imbibi ziteye, tumenye ubutaka buherereye mu gihugu cyacu, n’ubundi butari ubwacu.”

Kugeza ubu, nta mubare mbumbe w’abafite iki kibazo ugaragazwa.