Mu rwego rwo gukemura ikibazo cy’amazi adahagije mu burasirazuba bw’u Rwanda, mu Karere ka Gatsibo, Umurenge wa Murambi hafi y’ikiyaga cya Muhazi hari kubakwa uruganda rw’amazi ruzuzra rutwaye Miliyari zirindwi z’amafaranga y’u Rwanda.
Ni uruganda biteganyijwe ko ruzatanga amazi ku mirenge 14 irimo umunani yo mu Karere ka Gatsibo, itatu yo muri Kayonza n’itatu yo muri Nyagatare.
Byitezwe kandi ko imiyoboro izaturuka kuri uru ruganda izunganira indi miyoboro yari isanzwe itanga amazi ariyo Cyamirita, Minago na Gihengeri.

Mu kiganiro na ICK News, Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo Bwana Gasana Richard yavuze ko uru ruganda ruje ari igisubizo ku baturage bo mu bice binyuranye by’intara y’Iburasirazuba.
Ati “Uruganda ruzanye igisubizo kubera ko nirwuzura tuzava kuri 78% twari tugezeho dukwirakwiza amazi tukagera hejuru ya 95%. Ikindi kandi ni uruganda rwahaye akazi abakozi barenga 600 bari kwifashishwa mu kubaka uru ruganda.”
Bwana Gasana akomeza avuga ko kuba uru ruganda ruzavoma mu Kiyaga cya Muhazi ntacyo bitwaye.
Ati “Ni uruganda runini cyane kandi inyigo yagaragaje ko kuba ruvoma mu Kiyaga cya Muhazi ntacyo bitwaye dukurikije imvura tubona n’uburyo Muhazi yuzura n’uko ikama. Kuba twavanamo amazi ajya gutunga abaturage ntacyo bitwaye, kuko niwo mushinga munini tugize mu Karere kubera ko ruzaha amazi ahantu henshi ariko runafashe indi miyoboro yarisanzwe ifite amazi make kugira ngo yiyongere.”

Gatare Eugene umuturage wo mu karere ka Gatsibo yabwiye ICK News ko biteze umumaro kuri uru ruganda.
Ati “Uru ruganda ruzaduha amazi mu nzuri ku borozi ku buryo ikibazo cyo kubura amazi ku nka zacu kitazongera kubaho, cyane ko muri aka Karere hari aborozi benshi boroye inka.”
Biteganyijwe ko uru ruganda ruzuzura muri Kamena 2025, rukazasiga abaturage barenga miliyoni babonye amazi meza, icyiciro cya mbere cy’uru ruganda kizaha amazi abaturage ibihumbi 500.
