Abaturage bo mu gice cya Ngarama ho mu Karere ka Gatsibo bahangayikishijwe n’umutekano muke ushobora guterwa no kuba imihanda yo muri aka gace itagira amatara.
Bamwe mu baturage baganiriye na ICK News bagaragaza impungenge zo kuba bakwibwa cyane cyane mu masaha ya nijoro kuko abajura bakunze kwitwikira umwijima bakaba bagirira nabi abantu bakoresha imihanda yo muri aka gace.
Uwitwa Nyirabukire Selaphine avuga ko iyo bagenda mu gihe cy’ijoro baba bafite ubwoba.
Ati “Biragoye kugenda uvugira kuri telefoni mu masaha y’umugoroba kuko umuntu aba afite ubwoba ko bahita bayimushikuza, ndetse niyo umuntu avuye guhaha, agenda afite ubwoba ko ibyo aguze bari bubimutware.”
Ibi kandi binavugwa na Uwamahoro Jacqueline uvuga ko ahorana umutima uhagaze cyane cyane iyo bigeze mu masaha y’ijoro.
Uwamahoro ati “Biratubangamiye rwose. Iyo ntekereje ko ndi bukoreshe uwo muhanda mu masaha y’ijoro, ngira ubwoba nkumva umutima urahagaze.”
Aba bombi icyo bahurizaho nk’icyifuzo, ni ugusaba ubuyobozi bw’akarere ko bwabashyirira amatara ku mihanda yo muri Ngarama cyane cyane mu gice cy’ubucuruzi.
Bwana Sekanyange Jean Leonard, Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Gatsibo ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, yemeza ko iki kibazo bakizi ndetse ko bari kugikurikirana kuko Ngarama ikeneye ikeneye iterambere.
Yagize ati”Ikibazo cy’amashanyarazi ya Ngarama turakizi kandi twatangiye kugikurikirana ku buryo twifuza ko mu minsi iri mbere tuzaba twagikemuye.”

Muri uko gukemura ikibazo cy’imihanda idacaniye, Bwana Sekanyange avuga ko nk’ubuyobozi bw’akarere bagiye gukorana n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ingufu n’Amashanyarazi (REG), mu rwego rwo gushakira umuti urambye iki kibazo, bityo abaturage ba Ngarama bagacanirwa.”
Ati “tugiye gushaka ingengo y’imari kugira ngo dutangire tubikoreho.”
Bwana Sekanyange yasoje asaba abaturage kugira uruhare mu gucunga umutekano w’ibikorwa by’amashanyarazi baba bahawe, dore ko muri iki gice cya Ngarama na ho hakunze kumvikana inkuru zo kwiba no kwangiza ibikorwa by’amashanyarazi.
Umwanditsi: Irambona Papias
