FERWACY ikomeje gushyira imbaraga mu bakiri bato  

Mu rwego rwo kwizihiza isabukuru y’umwaka umwe irushanwa ‘Youth Racing Cup’ rimaze ritangijwe, Ishyirahamwe ry’Umukino wo gusiganwa ku magare (FERWACY) ryateguye isiganwa rizabera i Musanze muri Kamena 2024.

Iri rushanwa riteganyijwe tariki 16 Kamena 2024, biteganyijwe ko rizakinwa n’abatarenge imyaka 18 hagamijwe kuzamura impano z’abakiri bato mu mukino wo gusiganwa ku magare.

Mu byiciro bizitabira iri rushanwa harimo abana bavuze mu myaka inyuranye ndetse bakazakoresha ibihe binyuranye bitewe n’imyaka yabo.

  • Abafite munsi y’imyaka 11, bavutse hagati ya 2014 na 2015 bazasiganwa iminota 15.
  • Abafite munsi y’imyaka 13, bavutse 2012-2013 bazasiganwa iminota 20.  
  • Abafite munsi y’imyaka 15, bavutse hagati ya 2010 na 2011 bazasiganwa iminota 30.  
  • Abafite munsi y’imyaka 17, ingimbi nanabangavu bavutse hagati ya 2008 na 2009 bazasiganwa iminota 45.
  • Inkumi n’abasore bafite munsi y’imyaka 18, abavutse hagati ya 2006 na 2007 bazasiganwa iminota 60.  

Biteganyijwe ko iri siganwa rizatangira saa mbiri z’igitondo rikazasozwa saa munani n’igice z’igicamunsi.

Iri ni rimwe mu marushanwa anyuranye ari gutegurwa na FERWACY mbere y’uko u Rwanda rwakira Shampiyona y’Isi mu magare iteganyijwe muri 2025.