DR Congo: Imyuzure yahitanye abarenga 30 i Kinshasa

Ubuyobozi muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bwatangaje ko abantu 33 aribo bamaze kumenyekana ko bahitanywe n’umwuzure watewe n’imvura nyinshi yaguye mu murwa mukuru Kinshasa kuri uyu wa Mbere tariki ya 7 Mata 2025.

Uretse kwica abantu, iyi mvura yasenye amazu yangiza n’ibikorwaremezo birimo imihanda.

Minisitiri w’ubuzima rusange mu Ntara ya Kinshasa, Patricien Gongo Abakazi, yabwiye Ibiro ntaramakuru bya Bafaransa AFP ko hari abandi bakomeretse kandi bari kwitabwaho. Yongeyeho ko abapfuye bari 33 kandi ko bamwe muri bo bapfuye barohamye, abandi bakagwirwa n’inkuta z’inzu zabo zasenyutse.

Perezida wa Congo Félix Tshisekedi yasezeranyije abarokotse ndetse nababuriye ababo muri iki kiza ko “Leta ntizabatererana,” yongeyeho ko yahamagaje inama idasanzwe y’abagize guverinoma.

Umujyi wa Kinshasa utuwe na miliyoni 17 z’abantu kandi uherereye hafi y’umugezi wa Congo, umwe mu migezi minini ku isi, ukunzi guterwa n’imyuzure iterwa no kuzura ku’yu mugezi.

Ibice bimwe by’umurwa mukuru bikunze kwibasirwa n’isuri, kandi mu myaka yashize Perezida wa Congo yatanze umuburo ko ibibazo by’imihindagurikire y’ibihe bizateza imyuzure.

Amazu menshi yo mu burengerazuba bwa Kinshasa yatwawe n’umwuzure nyuma yimvura yahibasiye mu ijoro ryo ku wa gatanu kugeza ku wa gatandatu.

Nk’uko Meya w’umurwa mukuru abivuga, hafi kimwe cya kabiri cy’uturere 26 tugize uwo mujyi twibasiwe n’uwo mwuzure. Yongeyeho ko ahibasiwe cyane ari mu nkengero z’umujyi ndetse no mu duce turimo amazo acucitse.

Christophe Bola utuye mu gace ka Ndanu yabwiye AFP ati: “Amazi yageze kuri metero 1.5 z’uburebure. Gusa twashoboye gukiza amagara yacu, abandi bicwa nayo.”

Abandi baturage baho babwiye abanyamakuru ko barakariye abayobozi, babashinja gutinda kubatabara no kutohereza ubufasha buhagije.

Umwuzure kandi watumye abantu hirya no hino muri Kinshasa bahura n’ikibazo cyo kubura amazi meza, nyuma yuko ahatunganyirizwa amazi muri uyu mujyi naho huzuwe n’amazi.

Umuhanda ukoreshwa cyane muri uyu mujyi, uva mu mujyi rwagati ukagera ku kibuga cy’indege mpuzamahanga, ntiwashoboraga kunyurwa, kimwe n’umuhanda munini uhuza umurwa mukuru n’icyambu kinini cy’igihugu, Matadi.

Biteganijwe ko imvura nyinshi izongera ikagwa i Kinshasa mu byumweru biri imbere, ndetse no mu mujyi wa Goma wo mu burasirazuba bwa Congo.

Ikigo cy’igihugu gishinzwe iteganyagihe kandi kiraburira abaturage ko hagwa imvura nyinshi mu bindi bice, cyane cyane mu majyaruguru no mu majyaruguru y’uburasirazuba bw’igihugu.