Ku wa Gatandatu, tariki ya 1 Kamena 2024, ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi, Chorale de Kigali yibutse abahoze ari abanyamuryango bayo 17 bazize Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.

Iki gikorwa cyabaye mu gihe Abanyarwanda bari mu minsi 100 yahariwe kuzirikana Abatutsi bazize Jenoside.

Nyuma ya Misa yabimburiye iki gikorwa, abagize Chorale de Kigali ndetse na bamwe mu bagize  imiryango y’abahoze ari abanyamuryango b’iyi  Chorale berekeje ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruherereye ku Gisozi, basobanurirwa amateka ya Jenoside, bafata umwanya wo kunamira  abashyinguye muri uru Rwibutso ndetse banashyira indabo ku mva ziruhukiyemo  abarenga ibihumbi 250 bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu rwego rwo kubasubiza agaciro bambuwe muri Mata 1994.

Padiri Innocent consolateur uyobora Paruwasi Katederali St Michel yasabye Chorale de Kigali ndetse n’abaje babaherekeje gukomera ku bumwe bakirinda ko Jenoside yakongera kubaho ukundi.

Yababwiye ko kandi ko Kwibuka ari umwanya mwiza wo gusubiza amaso inyuma abantu bakongera kwibuka uko inabi yanganje ineza hagafatwa ingamba zo kwimakaza urukundo.

Muri iki gikorwa cyo kuzirikana abahoze bagize Chorale de Kigali habayeho umwanya w’ibiganiro na filime mbarankuru igaruka  ku mateka y’abari abanyamuryango ba Chorale de Kigali bazize Jenoside yakorewe Abatutsi.

Pastor Aaron wari uhagarariye abanyamuryango ba Chorale de Kigali bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yashimiye Chorale de Kigali kuba yaratekereje gushaka imiryango yabuze ababo bari abanyamuryango bayo. Abashimira ubu buhamya bw’urukundo ruzirikana babagaragarije.

Perezida wa Chorale de Kigali, Bwana Jean Claude Hodari

Perezida wa Chorale de Kigali, Bwana Jean Claude Hodari yavuze ko kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi bari bagize Chorale ari ingenzi kuko bituma bazirikana ubuhanga bwabo bagaragaje mu kuririmba, gucuranga ndetse n’ibindi bintu byiza byabaranze ariko kandi no kwibuka kandi wiyubaka.

Muri uyu muhango wo kuzirikana abahoze ari abanyamuryango ba Chorale de Kigali, Madame Uwera Alice waje ahagarariye Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Ishingano Mboneragihugu (MINUBUMWE) yashimiye Chorale de Kigali ku gitekerezo cyiza bagize cyo kwibuka abahoze ari abanyamuryango bayo.

Yavuze ko kwibuka ari inshingano za buri Munyarwanda wese kugira ngo ibyabaye bitazasubira ukundi.

Uyu muhango waranzwe n’igitaramo cy’indirimbo ziganjemo izahimbwe n’abahanzi ba Chorale bibukwa nka Saulve Iyamuremye wahimbye indirimbo nyinshi ziririmbwa mu Kiiliziya Gaturika.

Chorale de Kigali yanaririmbye indirimbo zahariwe kuzirikana abazize Jenoside yakorewe Abatutsi by’umwihariko abari abaririmbyi ba Chorale de Kigali