Mu Murenge wa Ruhunde ho mu Karere ka Burera, haravugwa inkuru y’ibura ry’abagabo batatu, bikekwa ko babuze bagiye gucukura umucanga mu kirombe cy’uwitwa Nzabanterura.
Inkuru y’ibura ry’aba bagabo yabaye kimomo kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 25 Ukwakira 2024 ubwo ba nyir’abantu babuze babyukaga bakora igisa n’imyigaragambyo mu Mudugudu wa Gasura uherereye mu Kagari ka Rusekera, Umurenge wa Ruhunde ho muri Burera.
Aba baturage bashinja nyir’ikirombe Nzabanterura Celestin kugira uruhare mu ibura ryabo.
Umwe muri bo witwa Shyirambere Dominique avuga ko icyumweru gishize aribwo bamenye amakuru yavugaga ko “Hari abantu bafatiwe mu kirombe.”
Ati “Ubwo twamenyaga ko mu kirombe harimo abacu, nka saa moya z’ijoro twagiyeyo dusaba ko twababona turababura. Mu gitondo cyaho twaramukiyeyo dusanga hari ingabo, polisi, gitifu w’umurenge na Dasso turababura.”
Mukeshimana Jeanne, umubyeyi w’umwe mu baburiwe irengero yagize ati “Gitifu yatwemereye ko abantu bahari none ntitubahabwa. Abayobozi nibadufashe tumenye uko abacu bameze.”
Aba baturage bararenga bakavuga ko abayobozi ku rwego rw’akagari n’umurenge bashobora kuba bafite amakuru ku irengero ry’aba bantu gusa bakaba badashaka kubabwira aho baherereye.
Mu gihe bivugwa ko hashize icyumweru aba bantu babuze, Umunyamakuru wa ICK News yavugishije Umuyobozi w’Umurenge wa Ruhunde, Bwana Bizimana Ildephonse avuga ko imirimo yo gushakisha aba bantu ikomeje nubwo atemera ko baguye mu kirombe.
Ati “Nk’ubuyobozi, kuva ku munsi wa mbere twafatanyije n’imiryango y’ababo turashakisha, nta murambo twabonye, nta n’aharidutse twabonye ku buryo bigoranye kwemeza ko ariho baguye. Nta kimenyetso cy’uko ariho baguye cyane ko batari n’abakozi muri icyo kirombe.”
Akomeza avuga ko ba nyir’abantu bagira uruhare mu gufasha ubuyobozi kumenya aho binjiriye niba hari amakuru bafite.
Ushyirwa mu majwi mu kugira uruhare mu ibura ry’aba bantu, Nzabanterura Celestin we ahakana ibivugwa ku kirombe.
Nzabanterura ati “Yewe nta makuru mbifiteho uko mwabyumvishe nanjye niko ndi kubyumva, ariko kuvuga ngo mfitanye isano n’ibura ryabo sibyo kuko kuva ku wa mbere sindahagera. Nari nagemuye umusaruro (umucanga) nabwo naje mu mugoroba.”
Mu gushaka kumenya icyo inzego z’umutekano zivuga kuri iki kibazo, ICK News yagerageje kuvugisha umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) ku murongo wa telefoni gusa kugeza ubu ntibirakunda ndetse n’ubutumwa yandikiwe ntabwo yari yabusubiza.
Umunyamakuru wa ICK News yageze aho icyo kirombe giherereye asanga hafungishije ibyuma bikomeye n’ingufuri nini kandi bigaragara ko ikomeye.
Abaturage yahasanze bavuga ko atari ubwa mbere ikibazo nk’iki kibaye, kuko ngo no mu mwaka ushize hari ikindi kirombe cy’uyu mugabo cyaburiyemo abantu 7 barazimira burundu.
Andi makuru avuga ko bamwe mu baturage basanzwe bajya gucukura umucanga mu birombe nk’ibi mu buryo ku buryo bigoye kumenya kumenya aho aba bantu banyura kuko byumvikana ko bakoresha inzira zihishe.
Inkuru ikomeje gukurikiranwa, amakuru mashya yamenyekana, ICK News izakomeza kuyabagezaho.
