Kuri uyu wa Kane tariki ya 19, 2024, Ibiro bya Papa bishinzwe amahame y’ukwemera byatanze uburenganzira ku bakristu Gatolika bwo gukomeza kujya gusengera mu gace ka Medjugorj ko mu majyepfo y’igihugu cya Bosnia Herzegovina aho abana bavuze ko babonekewe na Bikira Mariya.

Nubwo hatanzwe uburenganzira bwo gukorera ingendo nyobokamana muri aka gace, Vatikani yirinze kwemeza amabonekerwa bivugwa ko yahabereye.

Mu nyandiko yashyizweho umukono na Papa Fransisiko, isobanura ko abakristu bashobora gukomeza gukorera ingendo nyobokamana i Medjugorje nk’uko bimaze imyaka igera kuri 43 bigenda dore ko kugera ubu hamaze kugera abagera kuri Miliyoni 40.

Tariki 24 Kamena 1981 ni bwo bivugwa ko abana batandatu babonye Bikira Mariya. Kuva ubwo Medjugorje yabaye ahantu abantu bagana bakaharonkera amahoro y’umutima, bakiherera kandi bakaharonkera ingabire yo gushyikirana n’Imana.

N’ubwo Vatikani yemera ko abahakorera Ingendo nyobokamana bahakura ingabire zitandukanye, isaba ko bakwiye kugira ubushishozi no kujyayo batajyanywe no kureba ababonekewe cyangwa kwakira ubutumwa bahawe kugera ubu butaremerwa.

Muri iyi nyandiko yatangajwe none Vatikani yagaragaje ko bumwe mu butumwa ababonekewe bavuga ko bahawe harimo ubutumwa bw’ingirakamaro ariko ko harimo ubundi butumwa ababonekewe bavuga ko bahawe na Bikira Mariya buteye urujijo bityo abakristu bakaba bakwiye kubyitwararika.

Kimwe mu byo Vatikani inenga ku butumwa abavuga ko babonekewe bahawe na Bikira Mariya ni amagambo amwe n’amwe bagaragaza aho Bikira Mariya yiyerekezaho ubutumwa bikaba byatera urujijo.

Uburenganzira bwahawe abakristu bubemerera gukomeza kuhakorera ingendo nyobokamana kuko kugera ubu bigaragara ko abahagana baharonkera ingabire za Roho Mutagatifu.