Ikipe y’Igihugu ya basketball mu bagore ikomeje imyitozo yo kwitegura irushanwa ryo gushaka itike yo gukina imikino y’igikombe cy’isi iteganyijwe kuzabera mu Budage muri 2026.
Mu kwitegura iyi mikino, ikipe y’igihugu mu bagore imaze gukina imikino itatu aho yatsinzemo umwe itsindwa ibiri.
Umukino wa mbere, u Rwanda rwatsinze Kepler BBC amanota 80-44.
Imikino yakurikiyeho yakiniwe mu gihugu cya Mali aho u Rwanda rwakinnye na Mali, imikino u Rwanda rutitwayemo neza kuko rwatsinzwe iyo mikino yose. Umukino wa mbere, u Rwanda rwatsinze na Mali amanota 90-87, mu gihe undi mukino Mali yawutsinze ku manota 91-79 y’u Rwanda.
Irushanwa ririmo kwitegurwa n’u Rwanda mu bagore mu mukino wa Basketball, riteganyijwe hagati ya tariki 19 na 25 Kanama 2024.
U Rwanda ruri mu itsinda rimwe na Argentine, Great Britain na Lebanon. Biteganyijwe ko umukino wa mbere uzahuza u Rwanda na Lebanon tariki ya 19 Kanama 2024 muri BK Arena.
Irindi tsinda rizakinira mu Rwanda ni irigizwe na Brazil, Philippine, Senegal na Hungary.
Mu gihe aya matsinda abiri azakinira mu Rwanda, andi matsinda azaba akinira mu gihugu cya Mexico.
