Ku mugoroba w’uyu wa Gatatu, tariki ya 18 Nzeri 2024, APR na REG z’abagore mu mukino w’amaboko ‘Basketball’ zimaze gukatisha tike yo gukina umukino wa nyuma wa Rwanda Cup.
abagore ya APR na REG W BBC basketball Club yageze ku mukino wa nyuma wa Rwanda Cup asesezereye IPRC Huye ndetse na Kepler W BBC.
Muri iyi mikino yebereye muri BK Arena, APR W BBC yasezereye ikipe ya Kepler W BBC mu gihe REG W BBC yasezereye IPRC Huye.
Ni imikino yatinze gukinwa kubera ko Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’abagore yarimo ikina imikino yo gushaka itike y’igikombe cy’ Isi kizaba 2026.
Umukino wa mbere wahuje REG W BBC na IPRC Huye watangiye saa 15:00, waranzwe n’ishyaka ridanzwe by’ umwihariko ku ikipe ya REG yari ifite umutoza mushya Addou.
Mu gice cya mbere by’ umwihariko mu duce twombi ikipe ya REG yatuyoboyemo amanota 45 kuri 21 ya IPRC Huye.
Mu gace ka gatatu, IPRC Huye yagarukanye amashagaga maze yegukana aka gace itsinze REG amanota 22 kuri 20. Ibi yabifashijwemo cyane na Uwimpuhwe Henriette uzwi nka Kamoso ndetse na Rwibutso Nicole.
Mu gace ka Kane ikipe ya REG yagarutse yisubiyeho maze Ramla Munezero na Philoxy bafasha REG gutsinda aka gace ku manota 31-19.
Uyu mukino REG W BBC yawutsinze ku kinyuranyo nyuranyo cy’ amanota 32 (96-64) maze ihita igera ku mukino wa nyuma.
APR W BBC byayisabye amasengo ya nyuma
Umukino wa Kabiri wakurikiyeho watangiye saa 17:00, uhuza APR na Kepler. Ni umukino wari uryoheye ijisho kuwureba cyane ko wari utegerejwe n’abantu benshi.

APR yari ifite umutoza mushya Mushumba Charles yatangiranye imbaraga zidasanzwe mu gace ka mbere igasozanya amanota 13-7.
Mu gace ka kabiri, Kepler W BBC yaje yongeyemo imbaraga zidasanzwe kuko abarimo Henriette Uwimpuhwe ndetse na Nelly bayifashije gutsinda aka gace ku manota 12 ku 09 ya APR bituma igice cya mbere kirangira amakipe yegeranye cyane kuko APR yari ifite 22 kuri 19 ya Kepler.
Mu gace ka gatatu, ikipe ya Kepler yaje ikiri mu murongo wo gushaka amanota maze itsinda APR amanota 20-16.
Mu gace ka Kane, ikipe ya APR yakoze impinduka cyane ikoresha Diakhite , Sandra ndetse na Manizabayo maze baturuka inyuma batsinda amanota 21 kuri 18 ya Kepler bituma ihita yegukana uyu mukino ku kinyuranyo cy’ amanota abiri gusa kuko APR yagize 59 kuri 57.
Uwimpuhwe Henriette wa Kepler W BBC niwe wabaye umukinnyi w’umukino kuko yatsinze amanota 24.
Biteganyijwe ko umukino wa nyuma w’iri rushanwa riri gukinwa bwa mbere mu Rwanda uzaba ku wa Gatanu, tariki ya 20 Nzeri 2024, ukazabera muri BK Arena.
