Abaturage batuye mu Murenge wa Nyamabuye, Akarere ka Muhanga barasaba ubuyobozi bw’Akarere kubakemurira ikibazo cy’amatara yo ku mihanda imwe n’imwe amaze igihe ataka.
Imwe mu mihanda igarukwaho n’aba baturage ni uwo kuva i Nyabisindu ugana mu Gasenyi, Nyabisindu-Ruvumera ugana mu Mujyi, Nyabisindu-mu Mujyi unyuze hafi na Splendid Hotel n’amwe mu matara yo ku Muhanda uva ku biro by’Akarere ka Muhanga ugana i Nyabisindu.
Bamwe mu baganiriye na ICK News bavuga ko ikibazo cy’aya matara kimaze amezi arenga atatu ku buryo bafite impungenge z’umutekano wabo mu gihe icyo kibazo cyaba kidakemuwe mu maguru mashya.
Bangerageze Jean Claude ucuruza serivisi z’itumanaho avuga ko yigeze kwibwa telefoni akabura uko akurikira umwibye bitewe n’umwijima wari uhari.
Ati “Nkorera ku muhanda ngurisha ama-inite, ariko kubera umwijima uba mu gace dukoreramo nigeze kwibwa telefone nkoresha mu kazi mbura uko nkurikira uwanyibye kuko nayobewe aho arengeye bitewe n’umwijima.”
Uwitwa Mugisha Bennie utuye mu Ruvumera avuga ko kubera amatara yo ku muhanda ataka bituma bataha kare kugira ngo bataba bahura n’abagizi ba nabi bashobora kwitwikira umwijima.
Ati “Ducuruza ibintu byinshi kandi harimo n’ibishyirwa hanze. Iyo umwijima uje duhita tubyanura tugataha, ku buryo hari abaguzi dutakaza kubera icyo kibazo.”
Aba baturage basaba ko iki kibazo cyakwitabwaho by’umwihariko, ndetse ngo baherutse no kubisaba ubuyobozi bw’Umurenge wa Nyamabuye mu nama baherutse kugirana.
Mugabo Gilbert, Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga ushinzwe Imibereho myiza y’Abaturage yemera ko iki kibazo kizwi ndetse kiri gushakirwa umuti.
Ati: Iki kibazo kirazwi, kandi kiri muri gahunda ya buri gihe y’akarere yo kubungabunga ibikorwa remezo (maintenance plan).”
Icyakora yirinze kuvuga igihe iki kibazo kizaba cyakemukiye ngo kuko ari “ibikorwa bihoraho, kuko n’iyo amatara asanwe uyu munsi, ejo ashobora kongera kuzima.”
Yasobanuye ko hari itsinda ry’abatekinisiye rishinzwe kugenzura ahari amatara yazimye, bagatanga raporo kuri rwiyemezamirimo ufite isoko ryo kuyasana
Umujyi wa Muhanga ni umwe mu Mijyi izwi nk’iya kabiri kuri Kigali, ukaba uri mu Karere ka Muhanga gatuwe n’abasaga ibihumbi 350,000
Umwanditsi: Uwamahirwe Henriette
