Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Joe Biden, yemereye Ukraine gukaba ibitero mu Burusiya ikoresheje misile zirasa kure zatanzwe na Amerika.

Iki cyemezo kije gihindura politiki ya Amerika, kuko yari yaranze kwemerera Ukraine gukoresha misile za ATACMS hanze y’imbibi za Ukraine.

Nubwo Amerika ifashe iki cyemezo, Perezida w’Uburusiya, Vladimir Putin, mu minsi ishize yaburiye ibihugu byo mu burengerazuba bw’Isi ko Ukraine yemerewe gukoresha izi ntwaro bizaba bias nk’aho umuryango wa gisirikare wa NATO winjiye mu ntambara mu buryo bweruye.

Ku rundi ruhande, ubutegetsi bwa Biden burimo kubwira Ukraine ko izakomeza kubona inkunga yo kugumana agace gato k’Uburusiya yigaruriye, kuko ngo bishobora kuzayifasha mu mishyikirano ishobora kuba hagati ya Ukraine n’Uburusiya.

Misile za ATACMS zishobora kugera kuri kilometero 300 (ni ukuvuga mile 186).

Amakuru aturuka mu bategetsi ba Amerika avuga ko Biden yemeye ikoreshwa rya misile za ATACMS nyuma y’uko Uburusiya buhisemo gukoresha abasirikare ba Koreya ya Ruguru mu ntambara ihanganyemo na Ukraine.

Iki cyemezo cya Biden gishobora kuzafasha u Bwongereza n’u Bufaransa guha Ukraine uburenganzira bwo gukoresha misile za Storm Shadow zishobora kurasa mu Burusiya.


Kugeza ubu, u Bwongereza n’u Bufaransa ntibaragira icyo batangaza kuri iki cyemezo cya Biden.

Mu kwezi gushize, Zelensky yemeje ko Ukraine yakoresheje bwa mbere misile za Amerika zirasa mu kugaba ibitero ku ngabo za Russia ziri mu burasirazuba bwa Ukraine.

Mu mezi menshi ashize, Ukraine iri kurwana intambara yo gusubiza inyuma ingabo za Russia zari zikomeje kwigarurira ibice binyuranye mu gace ka Donetsk.

Uburusiya nabwo bwongereye cyane ibitero by’indege zitagira abapilote muri Ukraine. Mu Ukwakira honyine, habaye ibitero birenga 2,000 nk’uko igisirikare cya Ukraine kibivuga.

Joe Biden, ugiye kuva mu biro by’Umukuru w’Igihugu ‘White House’ muri Mutarama, arashaka kwihutisha indi nkunga kuri Ukraine mu gihe Trump uzafata ubutegetsi adashyigikiye intambara Ukraine ihanganyemo n’Uburusiya cyane ko avuga ko nagera ku butegetsi azavanaho inkunga Amerika igenera Ukraine.

Trump yavuze ko inkunga ya gisirikare ari umutwaro ku mutungo wa Amerika, kandi avuga ko azasoza intambara, ariko ntiyigeze asobanura uko azabikora.

Amerika ni yo itanga intwaro nyinshi muri Ukraine. Kuva intambara yatangira kugeza mu mpera za Kamena 2024, Amerika yohereje cyangwa yemeye kohereza intwaro n’ibikoresho bifite agaciro ka miliyari 55.5 z’amadolari y’Amerika, nk’uko ikigo cy’ubushakashatsi cyo mu Budage cya Kiel Institute for the World Economy kibivuga.