Amerika yakiriye abazungu b’Abanyafurika y’Epfo 56 bahawe ubuhungiro na Trump

Itsinda rya mbere ry’abazungu 59 b’Abanyafurika y’Epfo ryageze muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho bagiye guhabwa ubuhungiro bemerewe na perezida Donald Trump.

BBC dukesha iyi nkuru ivuga ko iryo tsinda ryageze ku kibuga cy’indege cya Dulles hafi ya Washington DC ku mugoroba wo ku wa Mbere, tariki ya 12 Gicurasi, ryakiriwe neza n’ubuyobozi bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Perezida Trump yavuze ko ubusabe bw’ubuhungiro bwahawe abo bazungu bo muri Afurika y’Epfo (Afrikaners), bwihutishijwe “kubera ko bakorerwa ivangura.”

Icyakora Leta ya Afurika y’Epfo yavuze ko iryo tsinda ry’abazungu nta hohoterwa rishingiye ku mpamvu iyo ari yo yose rikorerwa ku buryo ryahabwa ubuhungiro.

Ubutegetsi bwa Trump bwemeye kwakira abazungu b’Abanyafurika y’Epfo, nyamara bwarahagaritse kwakira izindi mpunzi zose, harimo n’abasaba ubuhungiro baturuka mu bice byibasiwe n’intambara, ibyo Umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu, Human Rights Watch wamagana, ubyita irondaruhu ribangamiye uburenganzira bwa muntu.

Uyu muryango utanga ingero z’ibihumbi by’abantu, biganjemo impunzi z’abirabura n’Aba-Afghanistani, bamaze kwangirwa ubuhungiro muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika kandi babukenye bitewe n’ibibazo biri mu bihugu byabo.

Ubusanzwe kubona ubuhungiro muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika bifata amezi menshi, ndetse rimwe na rimwe bigatwara imyaka, ariko iri tsinda ryo ryihutishirijwe kububona. Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi (UNHCR) ryahamirije BBC ko ritagize uruhare mu igenzura ry’iri tsinda, nkuko basanzwe babikora.

Ku wa Mbere, ubwo yabazwaga impamvu ubusabe bw’ubuhungiro bw’Abafrikaners bwihutishijwe kurusha ubw’andi matsinda, Trump yavuze ko hari “Jenoside” iri kuba kandi ko “abahinzi b’abazungu” ari bo bari kwibasirwa by’umwihariko.

Trump yagize ati: “Abahinzi baricwa, kandi b’abazungu, ariko baba abazungu cyangwa abirabura nta na kimwe bihindura kuri njye.”

Icyakora ku rundi ruhande, Perezida wa Afurika y’Epfo, Cyril Ramaphosa, yavuze ko yabwiye Trump mu kiganiro bagiranye kuri telefoni ko isesengura rya Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku bibera muri Afurika y’Epfo “ari ibinyoma”.

Ramaphosa ati: “Impunzi ni umuntu ugomba kuva mu gihugu cye kubera gutinya itotezwa rishingiye kuri politiki, itotezwa rishingiye ku idini, cyangwa itotezwa rishingiye ku bukungu. Kandi ibyo ntaho bihuriye n’iri tegeko.”

Amerika yanenze politiki y’imbere muri Afurika y’Epfo, ishinja guverinoma kwambura ubutaka abahinzi b’abazungu nta ngurane bahawe.

Muri Mutarama, Perezida Ramaphosa yashyize umukono ku itegeko ritavugwaho rumwe ryemerera guverinoma gufata ubutaka bw’abikorera ku giti cyabo nta ndishyi mu bihe bimwe na bimwe, iyo bibonwa ko “bifite inyungu rusange”.

Ariko guverinoma ivuga ko kugeza ubu nta butaka burafatwa na Leta hakurikijwe iryo tegeko.

Muri Afurika y’Epfo habaye kutishimira umuvuduko muke w’ivugurura ry’ubutaka mu myaka mirongo itatu ishize ubutegetsi bwa apartheid buvuyeho.

Nubwo Abirabura bo muri Afurika y’Epfo barenga 90% by’abaturage, bafite gusa 4% by’ubutaka, nk’uko raporo yo mu 2017 ibivuga.

Umwe mu bajyanama ba hafi ba Trump, Elon Musk wavukiye muri Afurika y’Epfo, mu mezi ashize yavuze ko muri Afurika y’Epfo haba “Jenoside ikorerwa abazungu” anashinja guverinoma gushyiraho “amategeko agenga ivanguramoko”.

Icyakora guverinoma ya Afurika y’Epfo yatesheje agaciro ibyo kuba haba Jenoside ikorerwa abazungu, ivuga ko ari ibinyoma kandi bidafite ishingiro.