Leta Zunze Ubumwe za Amerika zashyizeho ibihano kuri Abdel Fattah al-Burhan, umugaba mukuru w’ingabo za Sudani, imushinja guhitamo intambara aho kwemera ibiganiro n’umutwe wa RSF bigamije kurangiza intambara imaze guhitana ibihumbi by’abantu no gutuma miliyoni nyinshi zihunga ingo zabo.
Ishami ry’imari ya Leta zunze ubumwe z’Amerika ryatangaje ko ku buyobozi bwa Burhan,igisirikare cyakoreshaga amayeri y’intambara arimo ibitero by’indege bidatoranya ku bikorwaremezo by’abasivili, ibitero ku mashuri, amasoko, n’ibitaro, ndetse n’iyicwa ry’abantu mu buryo buhabanye n’amategeko.
Washington yatangaje ibyo bihano nyuma y’icyumweru ishyizeho ibindi bihano kuri Mohamed Hamdan Dagalo, umuyobozi w’umutwe witwara gisirikare wa RSF, akaba ari we uhanganye na Burhan mu ntambara imaze imyaka ibiri muri Sudani.
Amakuru avuga ko intego y’ibi bihano ku mpande zombi, ari ukugaragaza ko Leta Zunze Ubumwe za amerika zidashyigikiye uruhande rumwe muri iyi ntambara.
Mu butumwa bwatambutse kuri televiziyo ya Al Jazeera, ku munsi wo ku wa Kane, mbere yuko Amarica itangaza ku mugaragaro ibi bihano, Burhan yagaragaje kwihagararaho ku byerekeye kuba ashobora kuba agiye gufatirwa ibihano.
Yagize ati: “Numvise ko hagiye gushyirwaho ibihano ku buyobozi bw’ingabo. Turakirana yombi ibihano byose niba bigamije gukorera neza iki gihugu.”
Amerika kandi yafatiye ibihano umuturage ufite ubwenegihugu bwa Sudani na Ukraine ndetse na sosiyete yo muri Hong Kong kubera gushinjwa gutanga intwaro ku ngabo za Sudani.
Ibihano byabafatiwe, birimo gufatira imitungo yabo yose iri muri Amerika kandi muri rusange bibuza Abanyamerika gukorana nabo.
Ishami ry’imari ryavuze ko ryatanze uruhushya rwemerera ibikorwa bimwe na bimwe gukomeza, birimo ibijyanye n’aba bayobozi barwana, kugira ngo hatabaho kubangamira ibikorwa by’ubufasha ku bantu bari mu kaga.
Ingabo za Sudani n’umutwe wa RSF bafatanyije mu gutembagaza perezida w’umusivili mu mwaka wa 2021, ariko nyuma y’imyaka ibiri byarangiye batumvikanye ku mugambi wo kwihuza kw’ingabo zabo.
Ibyo byatumye haduka intambara hagati y’izo mpande zombi, yatangiye muri Mata 2023. Ni intambara yatumye kimwe cya kabiri cy’abaturage ba Sudani bahura n’inzara.