Kamonyi:  Abarimu bayobewe irengero ry’amafaranga basinyiye

Bamwe mu barimu bigisha mu mashuri abanza n’ayisumbuye akorana n’Umuryango wa Good Neighbors mu Karere ka Kamonyi baravuga ko hari amafaranga y’amahugurwa bagombaga guhabwa n’uyu muryango batishyuwe.

Abaganiriye na ICK News bavuga ko aya mahugurwa yari ayo kubahugura mu cyongereza ndetse no gukoresha ikoranabuhanga.

Bahuguwe guhera mu kwezi kwa Nzeri 2024 kugeza mu Ukuboza ku wo mwaka, aho bahugurwaga buri wa Gatandatu.

Icyo gihe buri wese yabarirwa amafaranga 5000 k’umunsi, ariko nyuma y’uko ayo mahugurwa arangiye babwiwe ko batazishyurwa ayo mafaranga ngo kuko babazwe nkaho bahugurwaga bari mu kazi.

Abatifuje ko amazina yabo atangazwa kubw’umutekano, bavuga ko aya mafaranga bayasinyiraga buri munsi uko bahuguwe ariko batazi uko byaje kwitwa ko bahugurwaga bari ku ishuri kandi barahugurwaga kuwa Gatandatu.

Umwe ati: “Amafaranga twabaga tubariwe ni 5000 ku munsi, kandi twaranayasinyiye ariko nyuma batubwira ko ngo tutazayahabwa ngo kubera ko twahugurwaga turi mu gihe cyo kwiga kandi twahugurwaga ari kuwa gatandatu”

Undi nawe yavuze ko bababwiye ko amafaranga adahari nyamara amafaranga yarasinyiwe. Akomeza asobanura ayo umuntu utarasibye na rimwe ayo kwishyurwa.

Yagize ati: “Umuntu utarasibye umunsi n’umwe agomba kwishyurwa amafaranga 65,000, ikibazo nuko batubwiye ko ayo mafaranga ntayagenwe kandi ayo mafaranga twarayasinyiye ndetse twaranasigaga n’indi mirimo twakabaye dukora muri weekend tukaza muri ayo mahugurwa none bikaba byitwa ko twabaga turi mu kazi.”

Bamwe mu bayobozi b’Ibigo by’amashuri bahamya ko iki kibazo bakizi ariko kandi nabo ubwabo bahawe ubutumwa na Good Neighbors bugaragaza ko ayo mafaranga batazayahabwa.

Umuyobozi wa GS Nyamiyaga, Munyarukundo Egide yavuze ko nabo ubwo butumwa babubonye ariko nta mwarimu wigeze abimugezaho nk’ikibazo.

Ati:”Abarimu barahuguwe mu gihe cy’ibiruhuko ariko amafaranga barayishyuwe gusa na nyuma bakomeje guhugurwa amashuri atangiye bakajya bahugurwa kuwa gatandatu nyuma tuza kubona ubutumwa bw’umufatanyabikorwa buvuga ko ayo mafaranga ntayateganijwe ngo kuko bahuguwe mu gihe cyo kwiga, njyewe rero ntabwo bigeze bangezaho icyo kibazo byibura ngo tubikurikirane.”

Naho Umuyobozi wa GS Kagina yo mu murenge wa Runda we avuga ko nubwo abarimu bavuga ko batishyuwe ariko hakiri icyizere ko bashobora guhabwa ayo mafaranga kuko nta gihe cyagenwe cyo kwishyurwa

Ati: “Ntabwo twavuga ko batarishyurwa kubera ko tutazi igihe bazishyurira, bashobora kwishyurwa uyu munsi cyangwa ejo, ubwo rero ntabwo twahita twemeza ko batazishyurwa kuko n’ubundi igihe kiracyahari bitewe nuko nta gihe gihari cyagenwe cyo kwishyurwa. Ubu turindiriye ko bazishyura abarimu”

Bwana Dushime Ange, umuyobozi ushinzwe igenzura n’isuzuma (Monitoring and Evaluation) muri Good Neighbors avuga ko aba barimu bari bamenyeshejwe ko ayo mafaranga ntayo bazahabwa ahubwo bagiye gukurikirana kugirango bamenye uwayabasinyishije.

Ati: “Abarimu bari baramenyeshejwe ko ayo mafaranga adahari kuko bahugurwaga n’ubundi mu gihe cyo kwiga ahubwo urutonde basinyagaho ni urw’abwitabiriye, ariko niba barasinye no ku ilisiti y’amafaranga ibyo nibyo tugomba kumenya, tukamenya n’uwayabasinyishije, abo yasinyishije, umubare wabo ndetse tukanamenya naho izo lisiti ziherereye hanyuma tukabona noneho kubona gutanga ibisobanuro by’ayo mafaranga.”

Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi Dr Sylvere Nahayo avuga ko icyo kibazo kitigeze kigera mu buyobozi ariko agira inama abo barimu ko batera intambwe bakagaragaza ikibazo hanyuma ubuyobozi bukabafasha gukurikirana.

Ati: “Ntabwo icyo kibazo kizwi mu buyobozi ariko bakwegera ubuyobozi niba ari ikibazo bagiranye n’umufatanyabikorwa tukabafasha kuko twebwe ntabwo twari tukizi.”

Abarimu basaga 200 nibo bahuguwe muri iyi gahunda. Baturutse mu bigo by’amashuri bikorana na Good Neighbors byo muri aka karere ka Kamonyi, aribyo GS Kabasare, GS Gasharara, GS Icyerecyezo, GS Kagina, GS Nyamiyaga na GS Rukaragata.

kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Inkuru z'ukwezi gushize

Ads