Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’u Bushinwa byemeranyije amasezerano yo kugabanya imisoro buri gihugu cyari cyarashyize ku bicuruzwa biva mu bihugu byombi mu gihe cy’iminsi 90.
Ibi byemejwe n’Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ubukungu muri Amerika, Scott Bessent, wavuze ko impande zombi zemeranyije kugabanya iyo misoro ku kigero cya 115%.
Ibi bibaye nyuma y’ibiganiro bikomeye, ibihugu byombi byagiranye mu mpera z’icyumweru gishize mu gihugu cy’Ubusuwisi.
Ni ubwa mbere ibi bihugu byari bigiranye ibiganiro kuva muri Mutarama, ubwo Perezida wa Amerika, Donald Trump, yashyiragaho imisoro ihanitse ku bicuruzwa biva mu Bushinwa byinjira muri Amerika.
Perezida Donald Trump yari yarashyizeho umusoro wa 145% ku bicuruzwa biva mu Bushinwa, mu gihe Ubushinwa bwo bwari bwashyizeho umusoro wa 125% ku bicuruzwa bimwe na bimwe bituruka muri Amerika.
Kuri ubu, Amerika yemeje ko izagabanya uyu musoro ukagera kuri 30% naho Ubushinwa bwo burateganya kuwugabanya kugera ku 10%.
Icyakora nubwo bimeze bityo, Amerika iracyafite izindi ngamba zikomeye ku bicuruzwa bimwe na bimwe biva mu Bushinwa harimo umuti witwa fentanyl, ukomeje kwifashishwa mu buvuzi.
Ubuyobozi bw’Amerika bwatangaje ko bwatunguwe cyane n’uburyo Ubushinwa bwagaragaje ubushake mu gufatanya gukemura iki kibazo.
Bessent yagize ati “Twembi dufite inyungu zingana muri ubu bucuruzi, kandi Amerika izakomeza gutera intambwe igana kuri iyo ntego.”
Ubwo iyi misoro yashyirwagaho bwa mbere byateje impagarara ku masoko y’imari ndetse bamwe bagira ubwoba ko bizateza igwa ry’ubukungu ku rwego rw’Isi mu buryo bukomeye.
Nyuma y’uko ibi bihugu byemeranyije kugabanya imisoro, Isoko ry’imari ryo muri Hong Kong, , rizwi nka Hang Seng Index, ryahise rizamuka cyane, kuko ryamaze umunsi rizamutseho 3%. Ni mu gihe Isoko ry’u Bushinwa rya Shanghai Composite ryo ryazamutseho 0.8%.
Biteganijwe ko mu Burayi no muri Amerika, amasoko yaho nafungura azazamukaho inyongera iri hagati ya 2% na 3%.
