Kuri uyu wa kabiri, Tariki ya 12 Ugushyingo 2024, Donald Trump uherutse gotorerwa kuyobora Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yagize umuherwe wa mbere ku Isi Elon Musk umuyobozi w’ishami rishya rishinzwe imikorere myiza ya guverinoma.
Trump yavuze ko Musk azafatanya n’umu-Repubulike wigeze kuba umukandida ku mwanya wa perezida, Vivek Ramaswamy, aho yabahaye inshingano zirimo gusenya ‘bereaucracy’ ya guverinoma, kuvugurura inzego za leta no kugabanya gusesagura kwa leta.
Yongeyeho ati: “Ibi bizaca intege cyane uwo ari we wese ufite uruhare mu gusesagura umutungo wa leta, kandi ndabizi ko ari benshi”.
Abo bombi bazaba ari abajyanama bihariye ba White House bazafasha mu gukorwa kw’amavugurura manini y’inzego, nk’uko Trump yabitangaje.
Gusa iri shami Trump yashyizeho, ntabwo ari ikigo cya leta cyemewe n’amategeko kubera ko kitashyizweho n’itegeko nshinga rya Amerika.
Trump yavuze ko Musk na Ramaswamy bazakorana na White House, ndetse n’ibiro bishinzwe ubugenzuzi bw’ingengo y’imari, mu guhangana n’isesagura rikabije rya leta, dore ko bitwara tiriyari esheshatu n’igice z’amadorali buri mwaka mu bikorwa bya leta.
Elon Musk aherutse kuvuga ko leta ya Amerika igomba kugabanya nibura tiriyari ebyiri z’amadorali ku yo ikoresha, ni hafi kimwe cya gatatu cy’ingengo y’imari, gusa ntiyatanze amakuru arambuye kuri iyo ngingo.
Yavuze kandi ko hakwiye kuvaho ibigo amagana bya leta, dore ko byinshi muri byo hari inshingano bigonganiramo.
Donald Trump yagereranije iki igitekerezo cyo gushyiraho iri shami nka ‘Manhattan Project’, umushinga w’ibanga wo mu ntambara ya kabiri y’isi wakoze ibisasu kirimbuzi bya mbere.
Trump yavuze kandi ko Musk na Ramaswamy bazaba barangije akazi kabo bitarenze tariki 04 Nyakanga, umunsi w’ubwigenge bwa Amerika, muri 2026.
Elon Musk wafashije cyane Donald Trump mu bikorwa byo kwiyamamaza kuko yatanze asaga miliyoni 132 z’amadorari ya Amerika muri ibi bikorwa, yari asanzwe yarizejwe uwo mwanya. Naho mugenzi we Ramaswamy mu ntangiriro z’uyu mwaka yiyamamarije kuba umukandida w’Abarepubulikani ku mwanya wa Perezida ahanganye na Trump, mbere y’uko avanyemo akarenge ahubwo akamushyigikira.
Kuva Trump yatorwa mu cyumweru gishize, bivugwa ko buri munsi aba ari kumwe na Elon Musk mu rugo rwe i Palm Beach muri leta ya Florida. Musk kandi yari mu kiganiro kuri telephone Trump yagiranye na Perezida Volodymyr Zelensky wa Ukraine.
Ikindi kandi, kuva mu cyumweru gishize ifaranga ry’ikoranabuhanga rya Dogecoin, Musk ateza imbere, ryazamuye cyane agaciro karyo.
Mbere yo guha aba bombi aka kazi, Trump yatangaje kandi ko Pete Hegseth umunyamakuru wa Fox News wahoze ari umusirikare, ari we uzaba minisitiri w’ingabo, naho John Ratcliffe, wahoze ari umudepite wa Texas n’umushinjacyaha akazayobora urwego rw’ubutasi rwa CIA, ndetse na Kristi Noem yagize ushinzwe ubutegetsi bw’igihugu.
Gusa abantu benshi batangajwe na Pete Hegseth usoma amakuru kuri Fox News yagize umukuru wa Pentagon kuko ngo afite ubunararibonye bucye mu buyobozi ariko amaze imyaka myinshi avuga cyane ko ashyigikiye Trump.
