Abashinzwe iperereza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika baravuga ko uwahoze ari umusirikare mu ngabo za Amerika, Shamsud-Din Jabbar w’imyaka 42, ari we wakoze ibisasu byakoreshejwe mu gitero cyo ’iterabwoba muri New Orleans.
Ibi ngo binashingirwa ku kuba yari akodesheje hafi y’aho yakoreye igitero.

Jabbar, umuturage wa Amerika wavukiye kandi agakurira muri Texas, yakoresheje imodoka y’amashanyarazi ava muri Houston ajya muri Louisiana, aho yakoze igitero cyahitanye abantu 15, kigakomeretsa byibuze abandi 35, mu birori byo kwishimira umwaka mushya byabereye muri French Quarter i New Orleans.
Abashinzwe iperereza barimo gusuzuma amakuru avuga ko Jabbar yakodesheje inzu y’icumbi mu gace ka St. Roch abinyujije kuri Airbnb, kugira ngo ayikoreshe nk’ibirindiro mbere yo gukora igitero.
Amafoto yi’ibinyamakuru birimo DailyMail, ABC, BBC na CNN agaragaza igihe FBI iri gukura ibikoresho byifashishwa mu gukora ibisasu muri iyo nzu ifite ibyumba bibiri byo kuraramo n’ubwiherero bubiri, hafi y’ahabereye igitero muri French Quarter.
Icyuma gifunga ibisasu cyagaragaye mu byakuwe muri iyo nzu ku isaha ya saa mbiri z’umugoroba ku munsi wa mbere w’umwaka, nyuma y’aho abaturage bo muri ako gace bamaze kwimurwa.
Aho hantu ahanini hakodeshwa n’abakerarugendo baba baje kwizihiriza iminsi mikuru muri ako gace, ariko ubu bahise basigara badafite aho kuba. Inzego z’umutekano zasabye umwe mu bashyitsi muri iyo nzu kwirinda kugerageza kugaruka aho hantu, ndetse hashyirwaho uburinzi ku mbibi z’imihanda itatu.
Abategetsi baracyakora iperereza kugira ngo bamenye niba Jabbar, ukekwa nk’umuyobozi w’igitero, yakoranye n’abandi cyangwa niba yabikoze wenyine.
FBI ifatanyije n’abakozi b’inzobere mu biro bishinzwe ibinyobwa bisindisha, itabi, intwaro, n’ibiturika (ATF), hamwe n’abakozi b’Urwego rushinzwe umutekano w’igihugu (Homeland Security).
FBI yatangaje ko ibendera rya Leta ya Kisilamu (Islamic State) ryasanzwe mu modoka yakoreshejwe mu gitero, hamwe n’intwaro ndetse n’igisasu gishoboka cyari cyarakozwe mu buryo butemewe (IED). Bavuze kandi ko hari ibindi bisasu byagaragaye muri French Quarter aho igitero cyabereye.
Kugeza ubu, impamvu yatumye uyu mugabo akora iki gitero ntiratangazwa n’abashinzwe iperereza. FBI irimo kugerageza kumenya niba ukekwa yaba afitanye isano na Leta ya Kisilamu cyangwa indi mitwe y’iterabwoba.
Perezida Joe Biden yamaganye iki gitero ndetse yihanganisha imiryango y’ababuze ababo.
Ati “Ku miryango y’abishwe, ku bakomeretse bose, no ku bantu bose ba New Orleans bari mu gahinda, ndashaka ko mumenya ko nanjye ndi kumwe namwe mu kababaro.”
Perezida Biden yongeyeho ko amaze kubona amakuru yahawe n’inzego z’umutekano.
Yavuze ko FBI yamumenyesheje ko ukekwa yashyize amashusho ku mbuga nkoranyambaga “amasaha make mbere y’igitero”, avuga ko yatewe imbaraga n’umutwe wa Leta ya Kisilamu.
Biden avuga kandi ko iperereza ririmo gukurikirana niba igitero cyo muri New Orleans cyaba gifitanye isano n’iturika ry’imodoka ya cybertruck ryabereye hafi ya Hotel ya Trump, i Las Vegas mu masaha make ashize. Ni iturika ryahitanye umushoferi w’iyo modoka, rikomeretsa abandi barindwi.
Ati “Kugeza ubu, nta makuru ahari… muri iki gihe.”
Yongeyeho ko yahaye inzego z’umutekano n’abashinzwe kurwanya iterabwoba “ibikoresho byose bikenewe” kugira ngo harebwe niba nta kindi gitero cyashobora guteza ibyago ku baturage b’Amerika.
Perezida Biden kandi yavuze ko inzego z’umutekano zizakomeza gushakisha niba hari abandi bari inyuma cyangwa bafatanyije na Jabbar.
