Mu gihe habura iminsi mike ngo amatora y’umukuru w’igihugu n’ay’abadepite abe, urubyiruko rw’abakorerabushake ‘youth volunteers’ rukomeje kugaragaza umusanzu mu bikorwa byose bijyanye n’amatora.

Bimwe muri ibyo bikorwa birimo ibyo kwiyamamaza bimaze iminsi biri kuba kuva tariki 22 Kamena 2024, aho biteganyijwe ko bizarangira tariki ya 13 Nyakanga 2024.

Mu bikorwa byo kwiyamamaza ku bakandika banyuranye, urubyiruko ruba rugaragara mu bikorwa birimo gutegura aho abakadinda bari bwiyamamarize, bagafasha abaturage kubereka aho bari buhagarare kugira ngo hataza kuba akavuyo n’ibindi.

Nk’uko bigarukwaho na bamwe mu rubyiruko rw’abakorerabushake, intego yabo ni ugutanga umusanzu wabo batizigamye kugira ngo amatora azagende neza.

Uwitonze Alexia, Umuhuzabikorwa w’urubyiruko rw’abakorerabushake mu Mujyi wa Kigali avuga ko bamaze gusura aho abantu bazatorera.

Ibi yabivugiye mu kiganiro Waramutse Rwanda kuri uyu wa ho gatatu tariki 10 Nyakanga 2024 aho yagize ati “Ubu twamaze gukora umuganda kuri site tuzatoreraho, kandi tuzi n’uburyo tuzafasha abantu kuhagera ndetse n’abafite ibibazo bitandukanye nabo tugomba kuzabafasha kugira ngo batore neza.”

Yakomeje ashishikariza urubyiruko kuzatora ndetse bakazanafasha abakuze mu gikorwa cyo gutora.  

Ibi abihuriyeho na mugenzi we Ntawuruhunga Abdul, Umuhuzabikorwa w’abakorerabushake mu Ntara y’Iburengerazuba.

Ntawuruhunga yagize ati “Tuzatora ariko tuzaba turi no gufasha abari gutora ndetse n’abafite ibibazo bitandukanye kuko hari abahawe amahugurwa y’uko bafasha abantu bafite ibibazo.”

Biteganyijwe ko amatora azatangira ku wa 14 Nyakanga hatora Abanyarwanda baba mu mahanga, tariki ya 15 Nyakanga hakazatora abari mu Rwanda mu gihe tariki ya 16 hateganyijwe amatora mu byiciro byihariye aribyo; icyiciro cy’abagore, icyiciro cy’urubyiruko n’icyiciro cy’abafite ubumuga.