Uburengerazuba bwa Afurika by’umwihariko Ghana na Nigeria, buri guhura n’ikibazo cy’ubwiyongere bw’abagize itsinda ryiyise ‘hustle kingdoms’.
Ubwami bw’aba-Hustle ni amashuri atemewe yigisha abantu gukora ubujura bwifashishije ikoranabuhanga.
Ni amashuri akorera kuri murandasi no hanze yayo ku buryo batangira amasomo kuri murandasi no guhura mu buryo busanzwe.
Ubutekamutwe bukorwa n’abasoza aya mahugurwa, buba bushingiye ku kubeshya urukundo rwo kuri murandasi no gutekera imitwe abantu binyuze mu gucengera muri email za kompani runaka.
Ibikorwa by’ubutekamutwe nk’ibi byabayeho mu myaka ya 1980 na 1990 gusa byo byitwaga ‘business centres’.
Aya mashuri, yahoze akorera mu gace k’uburengerazuba bwa Afurika, ubu yabaye ikibazo mpuzamahanga kuko ubu bigisha guteka imitwe ku rwego rw’isi, bikaba bikomeje guteza ibibazo byinshi mu isi yose.
Muri 2023, ubutekamutwe nk’ubu bwatumye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yonyine hibwa akabakaba miliyari 50 z’amadolari yibwe hifashishijwe ikoranabuhanga.
Amenshi muri yo akaba yaribwe n’abatekamutwe bafitanye isano n’Uburengerazuba bwa Afurika. Bivugwa ko nubwo aya ariyo yatangajwe ariko hari n’andi menshi ataratangajwe.
Kimwe na ‘Sakawa Boys’ (abatekamitwe bo muri Ghana bakoresha murandasi) na ‘Yahoo Boys’ (abatekamitwe bo muri Nigeria bakoresha murandasi), hustle kingdoms bakunze kuvuga ko ibikorwa byabo bigamije kwihorera kubw’ubucakara n’ubukoroni byakorewe abanyafurika mu myaka yo ha mbere.
Mu gihe aba batekamitwe bakomeje kwagura ibikorwa byabo, amanyanga y’urukundo rwo kuri murandasi (Online romance scams) n’amadosiye y’ubwambuzi bushingiye ku gutera ubwoba umuntu ko bari bushyire amashusho y’ubwambure cyangwa andi makuru ye hanze (Sextortion), bikomeje kwiyongera cyane muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika no mu Burayi.
Mu Rwanda bihagaze gute?
Nk’ahandi hose, no mu Rwanda nk’igihugu gikomeje gutera imbere mu ikoranabuhanga, ibyaha byifashisha ikoranabuhanga birakorwa.
Urugero rwa hafi ni urw’abantu batandatu barimo Abanyarwanda n’abanyamahanga berekanywe n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, ku wa 25 Nyakanga 2024 bakekwaho kugaba ibitero by’ikoranabuhanga kuri imwe muri banki zo mu Rwanda bakiba agera kuri miliyoni 100 Frw.
Icyo gihe RIB yatangaje ko yafashe abakekwa ku wa 20 Nyakanga, nyuma y’uko imenye amakuru ko hari gutegurwa ibitero by’ikoranabuhanga.
Mu kugerageza gukumira ibi byaha mu Rwanda, Leta y’u Rwanda yashyizeho Itegeko No 60/2018 ryo ku wa 22/8/2018 ryerekeye gukumira no guhana ibyaha bikoreshejwe ikoranabuhanga.
Iri tegeko mu ngingo yaryo rya 24, rivuga ko umuntu wese, uhindura, ubangamira, cyangwa wivanga mu mikorere ya mudasobwa, urusobe rwa mudasobwa cyangwa mu muyoboro wa mudasobwa ashyira, anyuza, asiba, yangiza, ahindura cyangwa akuraho amakuru abitse muri mudasobwa cyangwa mu rusobe rwa mudasobwa atabifitiye uburenganzira, cyane cyane gushyira cyangwa kohereza porogaramu igamije kwangiza cyangwa kwiba, aba akoze icyaha.
Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri (2) ariko kitarenze imyaka itanu (5) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni ebyiri (2.000.000 FRW).
Iyi ngingo ikomeza ivuga ko iyo amakuru abitse muri mudasobwa ari ay’urwego rw’umutekano rwa Leta, uwakoze icyaha ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu (3.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshanu (5.000.000 FRW).
Mu gihe iyo makuru abitse muri mudasobwa cyangwa mu urusobe rwa mudasobwa abitswe mu bikorwaremezo by’ikoranabuhanga byihariye, uwahamwe n’icyaha ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka icumi (10) ariko kitarenze imyaka cumi n’itanu (15) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni icumi (10.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni mirongo itatu (30.000.000 FRW).
Iri tegeko kandi riteganya ibihano ku Gushyira ahagaragara amashusho yerekeranye n’imikoreshereze y’ibitsina hakoreshejwe mudasobwa cyangwa urusobe rwa mudasobwa, Kubuza amahwemo hakoreshejwe mudasobwa cyangwa urusobe rwa mudasobwa, Gutangaza amakuru y’urukozasoni hakoreshejwe uburyo bw’ikoranabuhanga Umuntu wese, utangaza, wohereza cyangwa utuma hatangazwa ubutumwa ubwo aribwo bwose bw’urukozasoni akoresheje mudasobwa cyangwa urusobe rwa mudasobwa, aba akoze icyaha n’ibindi.
Abasesenguzi banyuranye bavuga ko kugira ngo iki kibazo gikemurwe bisaba ko ubufatanye mpuzamahanga, gushyiraho uburyo bwo kwita ku bibazo by’imibereho n’ubukungu bituma urubyiruko rwishora muri ibi bikorwa. Hanavugwa ko hakenewe gukorwa byinshi kugira ngo hajye habungabungwa abantu bashobora kwibasirwa n’aya manyanga yo kuri murandasi.
