Afurika y’Epfo yamaganye Raporo ya Amerika ku burenganzira bwa muntu

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Afurika y’Epfo (DIRCO) yamaganye bikomeye raporo ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku burenganzira bwa muntu, iyishinja kuyisebya no kwangiza isura y’itegeko nshinga ry’igihugu.

Iyo raporo y’amapaji 21, yashyizwe ahagaragara na Washington, ivuga ko “imibereho y’uburenganzira bwa muntu muri Afurika y’Epfo yarushijeho kuba mibi cyane,” kuko hari ubwicanyi bukorerwa mu Ntara ya KwaZulu-Natal ndetse no kunyaga ubutaka bw’Abazungu.

DIRCO yanenze Leta Zunze Ubumwe za Amerika kuba ishinja ibindi bihugu, ariko yo ikanga kugenzurwa n’inzego mpuzamahanga nka Komisiyo y’Uburenganzira bwa Muntu y’Umuryango w’Abibumbye.

Umuhanga mu by’imibanire mpuzamahanga, Zimkhita Nene, yavuze ko nawe atemeranya n’iyi raporo.

Ati: “Itegeko nshinga rya Afurika y’Epfo rihuje n’amahame mpuzamahanga.”

Umubano hagati ya Pretoria na Washington umaze igihe utifashe neza, cyane cyane kuva Afurika y’Epfo yajyana ikirego mu Rukiko Mpuzamahanga rw’Ubutabera (ICJ) ishinja Israel kurenga ku masezerano yo kurwanya Jenoside muri Gaza.

Ibibazo byarushijeho gukomera mu gihe cya Donald Trump, ubwo Amerika yagabanyaga inkunga yahaga Afurika y’Epfo ndetse ikanirukana ambasaderi wayo kubera kunenga politiki zayo.