Kuva tariki 31 Nyakanga 2025 kugera tariki 03 Kanama 2025, Abepiskopi 280 baturutse hirya no hino muri Afurika na Madagascar bazateranira mu Rwanda, mu nteko rusange izahimbarizwamo isabukuru y’imyaka 56 hashinzwe ihuriro babarizwamo
Iri huriro ry’Inama z’Abepiskopi muri Afurika na Madagasikari rizwi nka SECAM (Symposium of Episcopal Conferences of Africa and Madagascar) ryashinzwe tariki 29 Nyakanga 1969, rishinzwe na Papa Paul VI, ubwo yagiriraga uruzinduko mu gihugu cya Uganda ari na cyo gihugu cya mbere cyo muri Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara, cyari gisuwe na Papa.
Mu kiganiro na Televiziyo ya Kiliziya Gatolika mu Rwanda (Pacis TV), Myr Jean Bosco Ntagungira, Umwepiskopi wa Diyosezi ya Butare ushinzwe Komisiyo y’itumanaho muri iyi nama, avugako iyi nama iterana hagamijwe kurebera hamwe uko iyogezabutumwa riri gukorwa ariko by’umwihariko ireba ku bibazo byugarije Kiliziya.
Yagize ati “Mbere na mbere ni Kiliziya iba yahuye kugira ngo baganire ku bibazo biriho bagamije kurema amizero ku batuye Afurika. Muri Afurika hari ibibazo byinshi bigomba kuganirwaho kugira ngo bishakirwe ibisubizo.”
Padiri Vedaste Kayisabe, Umunyamabanga Mukuru w’Inama y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda agaragaza ko hari byinshi Kiliziya Gatolika mu Rwanda izungukira muri iyi nama birimo nko kumenyekanisha igihugu.
Ati “Kwakira iyi nama, ni ikimenyetso ko hari byinshi Kiliziya yo mu Rwanda imaze kugeraho ndetse kandi ni ikimenyetso gikomeye kuko bihuriranye na Yubile y’impurirane turi kwizihiza (Kwakira Afurika mu mwaka wacu wa Yubile), bivuze ngo ni igihe kiza cyo gusabira igihugu cyacu, Kiliziya mu Rwanda ndetse na Afurika”.

Iri huriro rihuza Abepiskopi bose bagize Inama z’Abepiskopi z’ibihugu bya Afurika, n’amahuriro umunani ahuza Inama z’Abepiskopi mu bice bitandukanye ariyo:Ihuriro ry’Inama z’Abepiskopi muri Afurika yo Hagati (ACEAC), Ihuriro ry’Inama z’Abepiskopi zo mu Karere ka Afurika yo hagati (ACERAC); Ihuriro ry’Ubuyobozi bwa Kiliziya Gatolika mu Misiri(AHCE); Ihuriro ry’Inama z’Abepiskopi muri Afurika y’Iburasirazuba (AMECEA) ; Ihuriro ry’Inama z’Abepiskopi muri Afurika y’Amajyepfo (IMBISA) ; Ihuriro ry’Inama z’Abepiskopi muri Madagasikari no mu Nyanja y’Ubuhinde (CEDOI) ; Ihuriro ry’Inama z’Abepiskopi mu Majyaruguru ya Afurika(CERNA) n’Ihuriro ry’Inama z’Abepiskopi muri Afurika y’Uburengerazuba (RECOWA-CERAO)
Mu myaka 56 rimaze iri huriro rimaze kwakirwa n’Ibihugu 12 ari byo: Uganda, Cote d’Ivoire, Italy, Kenya, Cameroon, RDC, Nigeria, Togo, South Africa, Senegal, Tanzania na Angola.
Abepiskopi 280 nibo bazitabira iyi nama igiye kuba ku nshuro ya 20 kuva mu 1969 ubwo SECAM yashingirwaga muri Uganda.
Usibye kandi kwitabira Inama y’inteko rusange , biteganyijwe ko aba bepiskopi bazasura bimwe bice bigize u Rwanda ndetse kandi bakazasoza bakora urugendo nyobokamana i Kibeho bari kumwe n’urubyiruko.
