Abayobozi bashya batangiye inshingano baragijwe

Ku mugoroba wo Kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 25 Nyakanga 2025, mu biro bya Minisitiri w’intebe, habereye umuhango wo guhererekanya ububasha hagati y’abayobozi bashya n’abari basanzwe mu myanya ya Guverinoma y’u Rwanda.

Minisitiri w’Intebe mushya Dr. Nsengiyumva Justin, washyizwe  kuri uyu mwanya na Perezida Paul Kagame ku wa Gatatu, yahererekanye ububasha na Dr. Eduard Ngirente wari uwumazeho hafi imyaka umunani .

Mu ijambo rye  Dr. Ngirente yagarutse ku rugendo rw’imyaka umunani  yari amaze muri izi nshingano. Yashimiye kandi Perezida wa Repubulika Paul Kagame wamugiriye icyizere akagakorera igihugu.

Yagize ati: “Ni ishema rikomeye kuba narahawe amahirwe yo gukorera Igihugu. Ndashimira byimazeyo Nyakubahwa Perezida wa Repubulika ku cyizere yanyizeye.”

Yanashimiye abagize Guverinoma bose n’abakozi bakoranye, agaragaza ko ibyo bagezeho byose byashobotse kubera ubwitange n’umurava bagaragaje mu kazi.

Dr. Ngirente yashishikarije Dr. Nsengiyumva kubakira ku bimaze kugerwaho,  yibanda cyane ku kwihutisha ishyirwa mu bikorwa rya Gahunda y’Iterambere ya NST2.

Muri uwo muhango kandi, Minisitiri w’ubuhinzi n’ubworozi Dr.  Mark Cyubahiro Bagabe , yayoboye umuhango  wo guhererekanya ububasha hagati ya Dr. Ndabamenye Télésphore uherutse kugirwa Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI), na Dr. Solange Uwituze  washyizweho nk’Umuyobozi Mukuru w’agateganyo w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuhinzi (RAB).

Dr. Ndabamenye  Télésphore yashyikirijwe impano y’ishimwe nk’ikimenyetso cyo ku mushimira uruhare rukomeye yagize mu guteza imbere inshingano za RAB mu myanya yayoboye, cyane cyane mu gihe yari Umuyobozi Mukuru w’iki kigo.