AMATEKA
Search
Close this search box.
KABGAYI EYE UNIT
EYE CARE IN FOCUS

Abanyarwanda babiri bagaragaweho ‘Monkeypox’, RBC Itanga Umuburo

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC) cyatangaje ko mu Rwanda hamaze kugaragara babiri barwaye indwara y’ubushita bw’inkende izwi nka ‘Monkeypox’.

RBC ivuga ko abo iyi ndwara yagaragayeho ari abasanzwe bakora ingendo mu gihugu cy’abaturanyi cya Repubulika ya Demokarasi ya Kongo (RDC) ari naho byemezwa ko indwara yageze mu Rwanda iturutse.

Umuyobozi w’ishami rishinzwe kurwanya indwara z’ibyorezo muri RBC Dr. Edison Rwagasore yabwiye Ikigo cy’igihugu cy’Itangazamakuru (RBA) ko abagaragaweho n’iyi ndwara ari umugore w’imyaka 33 n’umugabo w’imyaka 34.

Iby’ingenzi wamenya kuri iyi ndwara

Nk’uko bikomeza bigarukwaho na Dr. Rwagasore, iyi ndwara imaze iminsi igaragara mu bihugu bitandukanye, ni indwara yandura cyane binyuze mu gukora ku muntu ufite iyo ndwara cyangwa se gukora ku matembabuzi ye. 

Iyi ndwara ishobora kandi kwandurira mu mibonano mpuzabitsina, gusomana cyangwa se gusuhuzanya n’umuntu ufite ubu burwayi.

Ikunze kugaragazwa n’ibimenyetso bitandukanye birimo; kugira ibiheri ku mubiri biryaryata, bikunze gufata imyanya ndangagitsina, bigafata mu maso, mu biganza , no mu maguru.

Si ibi gusa kuko umuntu uyirwaye anarangwa no kugira umururiro, kubabara umutwe, kuribwa  mu ngingo no kugira amasazi.

Hashingiwe ku bubi bw’iyi ndwara, RBC irashishikariza abantu bose kubahiriza ingamba zitandukanye zashyizweho kugira ngo babashe kwirinda iyi ndwara kuko kuyirinda bishoboka.

Ibyakorwa mu kuyirinda birimo  kwirinda imibonano mpuzabitsina n’umuntu wagaragaje ibimenyetso no gukaraba intoki hakoreshejwe amazi meza n’isabune.

Mu kurushaho kwirinda kandi, Dr. Rwagasore avuga ko hashyizweho itsinda ry’abaganga mu bice bitandukanye riri gusuzuma rikanabaza ibibazo bitandukanye bijyanye n’ubu burwayi.

Kugeza ubu iyi ndwara imaze guhitana abantu umunani mu bihugu  bituranye n’u Rwanda.

More stories

Kabgayi EyE Unit
EYE CARE IN FOCUS
Previous slide
Next slide