Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere, u Rwanda rwakiriye abaturage barwo 532 batahutse baturutse muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, aho bari barahungiye mu bihe bitandukanye kuva mu 1994.
Aba baturage batahutse binyuze mu ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano yemeranyijweho muri Nyakanga 2025 i Addis Ababa hagati y’u Rwanda, DRC na UNHCR.
Abatahutse biganjemo cyane abagore n’abana.
Aganira na RBA, Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Prosper Mulindwa, yasobanuye ibikoresho n’ubufasha bw’ibanze aba Banyarwanda bari guhabwa.
Nk’uko yabivuze, bahawe imodoka zibageza mu kigo cya Nyarushishi, aho bahabwa ibiribwa, amacumbi, bakandikwa mu irangamimerere, bahabwa ibyangombwa ndetse n’amafaranga yo kwifashisha.
Ku bijyanye n’ayo mafaranga, Meya Mulindwa yagize ati: “Hari amafaranga agenewe ibiribwa by’amezi atatu, abarirwa mu bihumbi mirongo ine n’umunani kuri buri muntu. Hiyongeraho amadorari 250 ahabwa buri muntu urengeje imyaka 18, ndetse n’amadorari 150 ahabwa uri munsi y’iyo myaka.”
Yavuze ko ayo mafaranga azafasha mu gukemura ibibazo bitandukanye bishobora kubagaragaraho, ndetse n’imishinga bashobora gutangiza.
Mu kwezi kwa Gicurasi uyu mwaka, hari abandi Banyarwanda 1,100 bari barahungiye muri Kongo batahutse mu Rwanda.
