Abacanshuro ba Wagner bagiye kuva muri Mali nyuma yo “kurangiza ubutumwa”

Itsinda ry’abacanshuro b’Abarusiya, Wagrner ryavuze ku wa Gatanu ko rigiye kuva muri Mali, nyuma y’icyo ryise “irangira ry’ubutumwa nyamukuru” bwaryo muri icyo gihugu cyo muri Afurika y’uburengerazuba.

BBC dukesha iyi nkuri ivuga ko Wagner ikorera muri Mali guhera mu mu 2021, aho rikorana n’igisirikare cy’icyo gihugu mu guhangana n’intagondwa zigendera ku mahame akaze ya kisilamu.

Mu butumwa Wagner yatangaje ibinyujije ku rubuga nkoranyambaga rwa Telegram, yavuze ko yarwanyije “iterabwoba ifatanyije n’abaturage ba Mali”, yica “intagondwa zibarirwa mu bihumbi n’abakomanda bazo, bari bamaze imyaka bakora iterabwoba ku basivile.”

Kuva muri Mali kw’aba bacanshuro kwatangajwe kuri uyu wa Gatanu, kwabereye umunsi umwe n’amakuru avuga ko abasirikare ba Mali bavuye mu kigo kinini cya gisirikare kiri hagati mu gihugu, nyuma yuko kigabweho igitero cya kabiri cyiciwemo abantu cyabaye nta cyumweru gishize habaye ikindi gitero.

Mali imaze imyaka irenga 10 ihanganye n’intagondwa zigendera ku mahame akaze ya kisilamu.

Nyuma y’igihe cyari gishize Leta ishinjwa kunanirwa gucyemura iki kibazo cy’umutekano mucye, igisirikare cyafashe ubutegetsi muri Gicurasi mu mwaka wa 2021, mu ihirika ry’ubutegetsi rya kabiri igisirikare cyari gikoze mu gihe kitageze ku mwaka.

Abasirikare b’u Bufaransa, mbere bari boherejwe muri icyo gihugu gufasha Guverinoma iyobowe n’abasivile, bavuye muri icyo gihugu mu mwaka wa 2022. Icyo gihe, agatsiko ka gisirikare kari ku butegetsi muri Mali kari karamaze gutangira gukorana n’abacanshuro b’Abarusiya mu kurwanya intagondwa.

Mu byumweru bishize, ibitero by’intagondwa zigendera ku mahame akaze ya kisilamu byariyongereye ku bigo bya gisirikare byo muri iki gihugu cyo mu karere ka Sahel.

Ku cyumweru gishize, umutwe ufitanye isano n’umutwe wa al-Qaeda wavuze ko wagabye igitero gikomeye ku mujyi wa Boulkessi no ku kigo cya gisirikare cyo muri uwo mujyi.

Ibiro ntaramakuru by’Abongereza Reuters byasubiyemo amagambo y’abavuganye na byo bavuga ko abasirikare barenga 30 biciwe muri icyo gitero.

Ku wa mbere, uwo mutwe n’ubundi, witwa Jama’a Nusrat ul-Islam wa al-Muslimin (JNIM), wavuze ko wagabye igitero ku mujyi ubumbatiye amateka wa Timbuktu, aho abaturage bavuze ko bumvise amasasu n’ibiturika.

Inyeshyamba zanagabye igitero ku birindiro by’ingabo biri mu cyaro cya Mahou, mu karere ka Sikasso kari mu majyepfo ashyira uburasirazuba bw’igihugu, zica batanu.

Abahatuye babwiye ibiro ntaramakuru AFP ko abasirikare bavuye mu kigo cya Boulkessi nyuma yuko ikindi gitero cyo ku wa kane cyiciwemo benshi.

Ibiro ntaramakuru AFP byaatangaje ko umusirikare watanze amakuru yavuze ko kuhava kwabo kwarimo “ukureba imbere”, “ku busabe bw’ubuyobozi bwa gisirikare.

Uko kwiyongera kw’ibitero mu karere ka Sahel kwongereye impungenge ku kamaro ka Wagner muri ako karere.

Nubwo uwo mutwe witwara gisirikare watangaje kuva muri Mali, ingabo z’u Burusiya zizakomeza kugira uruhare mu nzego z’umutekano z’icyo gihugu.

Abarwanyi bo mu mutwe wa Africa Corps – umutwe w’abacanshuro b’Abarusiya w’abacyeba uteganyijwe gusigara ukora ibikorwa bya Wagner muri Afurika, birimo nuko bazaguma muri Mali.

Uburusiya burimo kurushaho kugira ijambo mu bya gisirikare, politike n’ubukungu muri Afurika y’uburengerazuba no muri Afurika yo hagati.

Icyakora, iryo tangazo ryo ku wa Gatanu ntiryavuze niba Wagner izava muri Centrafrique, ahari ibiro bikuru byayo muri Afurika.