Abafaransisikani bungutse Ababikira bashya

Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 7 Kamena 2025, Umuryango w’Ababikira b’Abafaransisikani b’Ingoma ya Yezu Kirisitu bungutse ababikira bane, barimo babiri bakoze amasezerano ya mbere n’abandi babiri bakoze amasezerano ya burundu.

Abakoze amasezerano ni Novisi Bertine Nishimwe na Novisi Claudine Uwase bakoze amasezerano ya mbere mu gihe Mama Florence Dushimirimana na Mama Marie Jeannette Nikuze bakoze amasezerano ya Burundu.

Uyu muhango wari witabiriwe n’ingeri zinyuranye harimo ababyeyi, Abapadiri, Abafurere, Ababikira n’Abalayiki bo mu Muryango w’Abafaransisikani [….], wabimburiwe n’igitambo cya Misa yayobowe na Musenyeri Balthazar Ntivuguruzwa, Umwepiskopi wa Diyosezi ya Kabgayi.

Muri iki gitambo cya Misa yabereye muri kiliziya ya Paruwasi ya Kivumu yo muri Diyosezi ya Kabgayi, Musenyeri Balthazar Ntivuguruzwa yibukije abasezeranye ko umuhamagaro bahisemo kwitaba ukwiye kubabera umuyoboro wo kwitangira abandi na Kiliziya, kuba ibimenyetso n’abahamya b’urukundo mu bantu, n’uwo kubaka isi nziza y’amahoro, ubwumvikane n’impuhwe bikomoka ku Mana.”

Ati “Bageni ba Kristu ni ubwo butumwa mufite.”

Uretse ibyo kandi Musenyeri Balthazar Ntivuguruzwa yasabye ababikira bakoze amasezerano, abandi biyeguriye Imana n’Abakristu muri rusange kujya barangwa n’ibyishimo bikomoka ku mpuhwe n’urukundo rw’Imana, Ubucuti, urukundo n’ubworoherane kugira ngo buri wese akomeze kunogerwa n’umuhamagaro we.

Mama Mediatrice Uwanyirigira wari uhagarariye umuyobozi w’Umuryango w’Ababikira b’Abafaransisikani b’Ingoma ya Yezu Kiristu ku rwego rw’Isi yabwiye abakoze amasezerano ko badakwiye kugira ikibaca intege.

Ati “Inama tubagira nka bakuru banyu, ni ugukomeza guhata inzira ibirenge.”

Mama Mediatrice yunze kandi mu rya Musenyeri Balthazar Ntivuguruzwa asaba ababikira bakoze amasezerano kuzagirana ubucuti na Kiristu kugira ngo batazacika intege.

Ati “Nimugirana ubucuti na Kristu wabatoye, ntakizababihiriza ndetse nta kizabaca intege. Ni mukundira Nyagasani mukamubera inshuti nya nshuti, ndumva mutazateshuka kuri yego yanyu.”

Umuryango w’Ababikira b’Abafaransisikani washinzwe mu 1836, ushingwa na Mama Elizabeth mu gihugu cy’u Bubiligi.

Uyu muryango watangiriye mu gihugu cy’u Bubirigi, ugenda wagurira ibikorwa byawo mu bihugu binyuranye birimo Repubulika ya Demokarasi ya Kongo, u Rwanda, Uganda, Tanzania no mu u Butaliyani.

Mu Rwanda, uyu muryango wahageze mu 1986 kugeza ubu umaze kugira ingo 7 mu Rwanda ziri muri Diyosezi eshatu, Kabgayi, Butare na Arkidiyosezi ya Kigali.

Ni umuryango wubakiye ku ndangagaciro za Mutagatifu Fransisiko wa Asize, Ubutumwa bwawo bukaba bwibanda ahanini mu nzego z’uburezi n’ubuzima.

Mama Mediatrice avuga ko ababikira bo mu Muryango w’Ababikira b’Abafaransisikani b’Ingoma ya Yezu avuga ko ari abatangabuhamya b’urukundo, amahoro n’ubufatanye, cyane cyane mu kwita ku bababaye.

Uretse kurera abifuza kwinjira mu muryango, bakora n’ibindi bikorwa birimo gutanga uburezi, kwita ku barwayi mu mavuriro, kurengera ubuzima bw’abana n’ababyeyi, kwita ku ndyo yuzuye mu bigo mbonezamirire, kurwanya igwingira n’imirire mibi, kwita ku basaza, abakecuru, abakene n’indushyi.

Nyuma yo gukora amasezerano, bashyize umukono ku nyandiko igaragaza ko babyemeye
Abana b’ababaririmbyi ‘Puer Cantores’ ya Kivumu niyo yafashije mu guhimbaza Igitambo cya Misa
Musenyeri Balthazar Ntivuguruzwa, Umwepiskopi wa Kabgayi niwe wayoboye Misa yabereye kuri Paruwasi ya Kivumu
About Philos Muhire 180 Articles
Classical music Trainer(Organiste), Journalist by profession! Favorites: Politics, Entertainment(Music& Sports). Primo Dei & Deus Omnes