Urubuga nkoranyambaga rwa Instagram rwatangije ku mugaragaro uburyo bushya bwo bwo gufasha abangavu gukoresha uru rubuga mu buryo bukwiye.

Icyemezo cyo kuzamura umutekano kuri konti z’abakiri bato cyafashwe hagamijwe kubafasha kujya bakoresha Instagram mu buryo bukwiye kuko bikomeje kugaragara ko urubyiruko rukomeje kubatwa n’ikoreshwa ry’imbuga nkoranyambaga.

Ku muntu wese uri munsi y’imyaka 18 y’amavuko, konti ye ya Instagram yashyiriweho imipaka ku byo ashobora kureba, abashobora kumwandikira n’abo ashobora kuganira nabo.

Izi konti kandi zifitweho ububasha n’ababyeyi mu kugenzura uko abana babo bari gukoresha uru rubuga.

Konti nshya z’abana zatangijwe ku mugaragaro kuri uyu wa kabiri mu bihugu by, u Bwongereza, Amerika, Canada na Australia

Kuri ubu, umwana ufite hagati y’imyaka 13 na 15 ntabashobora kwemererwa guhindura imikorere ya konti ye ‘settings’ mu gihe atongeyeho umubyeyi cyangwa umurera.

Bivuze ko ntacyo umwana azaba basha kwihindurira bidakozwe n’umubyeyi cyangwa umurera.

Ibi bibaye nyuma yaho, ba nyir’imbuga nkoranyambaga bamaze igihe botswa igitutu ku isi hose kugira ngo imbuga zabo zirusheho kugira umutekano, cyane cyane hashingiwe ku mpungenge z’uko nta cyakozwe gihagije ngo harindwe abana bimwe mu binyuzwaho bibi ndetse bishobora kugira ingaruka kuri abo bana.

Mu mwaka ushize, Sosiyete ya Meta ari nayo ifite Instagram yasezeranyije ko izakomeza gushyira mu bikorwa izindi ngingo z’umutekano nyuma yo gushinjwa n’gihugu cya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, n’u Burayi ku byavuzwe ko porogaramu zayo zifite uruhare mu bibazo by’imitekerereze mu rubyiruko.

Mu Ukwakira 2023, leta zirenga 40 zo muri leta zunze ubumwe z’Amerika zatanze ikirego mu rukiko rwa leta zigaragaza ko iyo sosiyete y’imbuga nkoranyambaga yabonye inyungu binyuze mu kwamamaza kuri Instagram na Facebook ibikurura abana, ibyo bigatuma abana baguma kuri izo mbuga nkoranyambaga igihe kirekire.

Meta isobanura ko izi impinduka zizatuma ababyeyi badahangayikishwa n’abana babo kuko bazaba bashobora kugenzura mu buryo bworoshye ibyo abana babo bareba kuri Instagram.

Bizakora bite?

Konti z’ingimbi n’abangavu zizahindura cyane cyane uburyo Instagram ikora ku bayikoresha bari hagati y’imyaka 13 na 15.

Ibi birimo nko kugenzura byimazeyo ibintu bitambutswa ku rubuga kugira ngo hirindwe ibishobora kwangiza abana, hamwe no kwifunga kw’imenyesha (notifications) mu gihe cy’ijoro.

Izi konti kandi zizajya zishyirwa ku giti cye bwite (privacy) aho kuba rusange – bivuze ko ibyo ingimbi n’abangavu bazajya bashyira kuri konti zabo bidashobora kurebwa n’abantu batabakurikira.

Ababyeyi bahisemo kugenzura konte y’umwana wabo, bazajya baba bashobora kubona uwo boherezanya ubutumwa hamwe n’insanganyamatsiko bavuze ko zibashimisha, nubwo batazashobora kureba ibiri mu butumwa.

Ni gute Instagram izashyira mu bikorwa iki cyemezo?

Ku mpungenge z’uko hari abashobora kubeshya amatariki bavutseho cyangwa se abana bakagerageza kugenzura ababyeyi kuri konti zabo, Instagram ivuga ko abafungura konti bazasabwa kugenzura imyaka yabo bakoresheje indangamuntu.

Mu gihe umwangavu cyangwa ingimbi agerageje guhindura igihe yavukiyeho akavana ku myaka mito akajyeza ku myaka mikuru, urubuga ruzajya rumusaba icyemezo cy’imyaka hamwe no kugenzura indangamuntu.

Instagram kandi izifashisha ikoranabuhanga ry’Ubwenge buremeno (AI) ku buryo hashobora kurebwa niba umuntu ashobora kuba ari muto n’ubwo yaba yarashyizeho itariki igaragaza ko ari mu kuru igihe yafunguraga konti.

Nubwo Instagram igaragaza izi ngamba hari benshi bibaza niba zizagerwaho Atari inshuro ya mbere zishyizweho.

Ubushakashatsi bwakozwe na Ofcom mu ntangiriro z’uyu mwaka bwerekanye ko buri mwana wese wakoreweho ubushakashatsi yabonye ibintu by’urugomo ku rubuga rwa interineti, aho Instagram, WhatsApp na Snapchat ari zo mbuga nkoranyambaga zaje ku isonga mu kugarwagaho n’ibyo bintu.

Mu mategeko agenga umutekano kuri interineti, urubuga rugomba kwerekana ko rwiyemeje gukuraho ibintu bitemewe, birimo ibyamamaza ubusambanyi, n’ihohoterwa ry’abana (CSAM) ndetse n’ibyongerera abantu ibyago byo kwiyahura.

Ni amategeko ateganijwe gukurikizwa byuzuye kugeza nibura muri 2025.