Kuri uyu wa Mbere, tariki ya 18 Ugushyingo 2024, bamwe mu bakozi b’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kubungabunga Ibidukikije (REMA) basuye abanyeshuri ba ICK bibumbiye mu Itsinda ryo kubungabunga ibidukikije.
Nk’uko byagarutsweho na Mugororeyimana Virginie ushinzwe ubuvugizi ku bidukikije n’imihindagurikire y’ikirere muri REMA uruzinduko rwabo ruri muri gahunda ya REMA yo kugenzura ibikorwa by’amatsinda y’abanyeshuri yo kurengera ibidukikije mu mashuri makuru na kaminuza zinyuranye mu Rwanda.
Ati “Mu nshingano za REMA harimo gukurikirana amatsinda yo kurengera ibidukikije mu mashuri makuru na kaminuza. Ubu rero rwari tuje kureba aho bageze bashyira mu bikorwa intenganyabikorwa yabo kugira ngo tumenye niba hari icyo twabafasha mu kugera ku ntego zabo.”
Bimwe mu byagaragarijwe abakozi ba REMA birimo ibikorwa byakozwe n’abanyeshuri bagize itsinda ryo kubungabunga ibidukikije muri ICK ndetse n’imbogamizi bagiye bahura nazo.
Mu kugaragaza ibikorwa by’iri tsinda, Umuyobozi waryo, Iratuzi Bardine avuga ko bitabira igitondo cy’isuku kiba buri wa kabiri mu Ntara y’Amajyepfo ndetse n’umuganda ngarukakwezi.
Uretse ibi, Iratuzi yanavuze ko abagize itsinda rishinzwe kubungabunga ibidukikije banasuye ibice binyuranye birimo ibikorwa byo kubungabunga ibidukikije, amahugurwa ku kurengera ibidukikije yagiye ategurwa na REMA ndetse n’umunsi wo gutangiza icyumweru cy’ibidukikije, tariki ya 25 Gicurasi 2024.
Nubwo ngo hari ibyakozwe, Iratuzi avuga ko bikiri bike kubera ahanini imbogamizi zirimo ubushobozi buke.
Ati “Ubusanzwe tugira ingengabihe y’ibikorwa bya buri mezi atatu. Mu mezi atatu ashize, twari twariyemeje gukora ubukangurambaga mu turere dutandukanye ariko ntitwabigezeho kubera ikibazo cy’amafaranga y’urugendo.”
Uretse ubushobozi buke, banavuga ko babonye impuzankano byarushaho kubafasha mu bikorwa byo kubungabunga ibidukikije.
Ku mbogamizi ijyanye n’ubushobozi buke bw’iri tsinda, Rushema Emmanuel ukuriye agashami k’ibidukikije muri REMA yasabye aba banyeshuri kuzicara bagakora inyandiko irimo ibyo bakeneye, bakayishyikiriza ubuyobozi bwa ICK kugira ngo nabwo bwandikire REMA busabira aba banyeshuri inkunga yo kwifashishwa mu bikorwa byabo bigamije kurengera ibidukikije.
Uretse ibi kandi, aba banyeshuri bahishuriwe ko hari amarushanwa ari gutegurwa na REMA kugira ngo abanyeshuri mu mashuri makuru na kaminuza bazahatanishe imishinga, bityo ko nabo bakwiye gutegura umushinga ugamije impinduka nziza mu kurengera ibidukikije kugira ngo uzahatane n’indi yo mu zindi kaminuza.
Kugeza ubu Itsinda ryo kurengera ibidukikije ry’abanyeshuri ba ICK rigizwe n’abarenga 50 biga mu mashami anyuranye ari muri ICK. Bimwe mu bikorwa iri tsinda riteganya mu mezi atatu ari imbere birimo kuzatera ibiti 600, kwitabira umuganda ngarukakwezi no gukomeza ubukangurambaga mu kurengera ibidukikije nk’uko basanzwe babikora.
