Muri iki gitondo, nibwo inkuru yabaye kimomo ko Donald John Trump yatsindiye kuyobora Leta zunze Ubumwe za Amerika mu gihe cy’imyaka ine iri imbere.
Iyi ntsinzi yaje nyuma yo kubarura ibyavuye mu matora mu buryo bw’agateganyo aho Trump wari uhagarariye Ishyaka ry’Abarepubulikani yatsindiye ku majwi 277 muri 270 yari akenewe. Mugenzi we bari bahanganye, Kamala Harris wari uhagarariye Ishyaka ry’Abademokarate yagize amajwi 224.
Nubwo ibyavuye mu matora bitaratangazwa mu buryo bwa burundu, imibare igaragaza ko kugeza ubu abatoye Donald Trump ari abantu miliyoni 71,391,150 bingana na 51% mu gihe Kamala Harris amaze gutorwa n’abantu miliyoni 66,352,555 bingana na 47.5%.
Nyuma y’uko aya majwi atangajwe, abayobozi b’ibihugu binyuranye ku isi birimo Ubufaransa, Ubuhinde, Ubwongereza, Ukraine, Ethiopia, u Burundi, Zimbabwe […..] bakomeje kwifuriza Donald Trump intsinzi nziza no kumwizeza imikoranire mu myaka agiye kumara ayoboye Amerika.
Trump mu ijambo rye ry’intsinzi yatangaje ko bakoze amateka kandi iyi ari intsinzi y’Abanyamerika bose. Ati “Iyi ni intsinzi ikomeye, ibi biradufasha kongera kugira Amerika nziza nk’uko yahoze.”
Akomeza avuga ko iyi manda izaba imyaka y’agatangaza muri Amerika.
Itorwa rya Trump rivuze iki ku batuye Afurika?

Umwe mu basenateri basobanukiwe ibya politiki mpuzamahanga, mu kiganiro na ICK News yavuze ko itorwa rya Donald Trump nka Perezida wa 47 wa Amerika nta kinini rije kumarira umugabane w’Afurika kuko Amerika ihora ishaka inyungu zayo bwite ititaye ku iterambere ry’abandi.
Ati “Twebwe muri Afurika bivuze ko atazatwitaho rwose, we icyo ashyizemo imbaraga ni uguteza imbere Amerika ubwayo. Ibyo muri Afurika, Trump ntabwo abyitayeho rwose kuko na manda ye ya mbere yayirangije atarakandagira muri Afurika, bityo Abanyafurika bazakomeza baryane ariko biragoye kubona Trump abyivangamo.”
Mu kurushaho kumvikanisha ibi, yifashishije urugero rw’igihe u Rwanda rwigeze gushyiraho politiki yo gukuraho ibicuruzwa bya caguwa ariko Trump yabona ko byungura u Rwanda bigahombya Amerika agahita abyamaganira kure.
Ati “Icyo gihe byavugwaga ko caguwa zigurishwa mu Rwanda, zinjirizaga Amerika hafi miliyoni 20 z’amadorari buri mwaka.”
Ku kijyanye n’umutekano mu karerere u Rwanda ruherereyemo, avuga ko abayobora Amerika bose hari ibyo birengagiza gukora kandi babifitiye ubushobozi ngo kuko “Iteka Amerika ishyira imbere inyungu zayo.”
By’umwihariko ku kibazo kimaze igihe mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Kongo, avuga ko Amerika iteka ihagarara mu ruhande ifitemo inyungu hatitawe ku muntu uri ku butegetsi.
Ati “Amerika irabizi ko igisasu kirimbuzi cyatewe Hiroshima na Nagasaki cyakozwe muri butare bwa ‘uranium’ yavuye muri Kongo. Bivuze ko mu gukemura ibibazo byo muri Kongo batazafunga amaso bazareba ukuntu babigiramo uruhare bakagira aho bahagarara bitewe n’inyungu zabo.”
Ku bwa senateri, mu myaka 60 Afurika imaze yigenga nta na rimwe yigeze igira amahoro asesuye bitewe n’umutungo kamere ifite.
Icyakora, avuga ko mu gihe abaturage bakwisabira ko ibintu bihinduka aribwo ashobora kugira icyo akora. Ati “Abaturage bahagurutse bakabyisabira, wenda hari icyo yabikoraho.”
Mu Ukwakira 2018, mu kiganiro na Academy of Achievement, Perezida w’u Rwanda Paul Kagame yagarutse ku cyo isi, by’umwihariko umugabane wa Afurika uba wifuza ku muyobozi wa Amerika.
Icyo gihe yagize ati “Nakunze kimwe mubyo Trump akunze kuvuga mu mbwibwaruhame ze aho agira ati: “Amerika ntikwiye gushyira igitugu ku bindi bihugu ngo abaturage babyo babeho nk’Abanyamerika”.”
Kubwa Perezida Kagame, “Amerika ikwiye kuba urumuri rumurikira abandi aho gutegeka abandi kubaho uko badashaka.”
Ibibazo by’ingutu bitegereje Perezida Trump
Nk’uko byakomeje kugarukwaho n’abasesenguzi banyuranye hirya no hino ku isi, Isi yose ihanze amaso Perezida Donald Trump ku bijyanye n’uko azahangana n’ibibazo birimo intambara imaze imyaka ikabakaba itatu hagati y’Uburusiya na Ukraine, intambara hagati ya Israel na Hamas/Hezbollah.
Benshi baribaza niba ubufasha bwa Amerika muri izi ntambara buzakomeza cyangwa se niba Trump azabuhagarika.
Mu bijyanye n’ubukungu, isi yose imuhanze amaso ku bijyanye n’uburyo azakemura ikibazo cy’itumbagira ry’ubukungu n’ikoranabuhanga rihambaye ry’Ubushinwa, by’umwihariko hibazwa niba azasubizaho gahunda ya ‘America First’ igamije kwirebaho ubwabo no kugabanya ubufatanye mpuzamahanga.
Uretse ibyo kandi, Isi yose itegereje kureba uko azahangana n’ibijyanye n’abaryamana bahuje ibitsina (LGBTQ+), ikibazo cyo gukuramo inda, ibibazo by’abimukira ndetse n’irondaruhu rikunze gukorerwa abirabura muri Amerika.
Inshamake ku mateka ya Perezida wa 47 wa Amerika, Donald J. Trump

Donald John Trump, yavutse ku wa 14 Kamena 1946, avukira mu Mujyi wa New York wo muri Leta z’Unze Ubumwe z’Amerika.
Ni umwana wa kane mu bana batanu bavuka kuri Mary Anne MacLeod Trump (nyina ) na Frederick Christ Trump, Sr. (Se).
Arubatse, afite abana batanu yabyaranye n’abagore batatu batandukanye gusa kuri ubu akaba abana na Melania Knauss Trump bashyingiranywe muri 2005.
Ku myaka 13, Trump yakuwe mu ishuri rya Queens private school ashyirwa mu ishuri rya gisirikare rya New York kubera imyitwarire idahwitse. Ni ishuri yamazemo imyaka itanu aho avuga ko yishimiye ibihe yahagiriye kubwo kuba yaranahigiye ibirimo imyitoza ya gisirikari.
Donald Trump yavuye muri New York Military Academy yerekeza muri Kaminuza ya Fordham mu mujyi wa New York, aza gukomereza kaminuza ya Pennsylvania, aho yakuye impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri mu by’ubukungu, ibyamufashije kwinjira neza muri sosiyete ya se.
Mu 1971 yahawe ububasha bwo kuyigenzura aza no kuyita “The Trump Organization”.
Donald Trump na se bagiye bashora imari mu bintu bitandukanye birimo kubaka amahoteli, kubaka ibibuga bya Golf, kubaka inzu zo guturamo n’izubucuruzi n’ibindi.
Ni ubucuruzi bwatumye aba umwe mu baherwe isi itunze kuko kuri ubu, umutungo wa Donald Trump ubarirwa muri miliyari 6.49 z’amadorari y’Amerika.
Uretse kuba azwi mu bucuruzi, azwi no ku mbuga nkoranyamabaga nk’umwe mu bataripfana kuko konti ze zagiye zifungwa kenshi ashinjwa kunyuranya n’amahame agenga zimwe mu mbuga nkoranyambaga nk’iyakoze ari Twitter. Ibi byanatumye ashinga urwe arwita Truth.
Mu 2001, Donald Trump yatangaje ko yamaze kubaka umuturirwa ukomeye uzwi nka Trump World Tower ukaba wegeranye n’icyicaro cya Loni giherereye i New York.
Bitewe n’umutungo Trump yari afite kuva mu myaka ya mbere, amakuru avuga ko yagiye atera inkunga ibikorwa by’amatora muri Amerika ariko we adafite gahunda yo kwinjira muri politike kuko we yifataga cyane nk’umucuruzi kurusha kuba ya ba umunyapolitiki.
Yakunze kandi guhindagura amashyaka abarizwamo kuko mu 1987 yari muba-Demokarate, 1989-1999 aba Umu-Repubulikani, 2001-2009 asubira muba-Demokrate nyuma aribwo yaje gusubira muba-Repubulikani.
Muri 2016 Donald Trump yiyamamarije bwa mbere kuba Perezida wa Amerika aza no gutsinda Hillary Clinton wari uhagarariye Ishyaka ry’Aba-Demokarate.
Nyuma y’imyaka ine ku butegetsi, Trump yongeye guhangana na Joe Biden muri 2020 gusa aza gutsindwa.
Kuba atemera ko yatsinzwe muri 2020, Trump yahisemo kongera kwiyamamariza kuyobora Amerika muri 2024, mu matora yatsinzemo Kamala Harris.
Mu gihe intsinzi ye yakwemezwa burundu, biteganyijwe ko Trump azarahirira kuyobora Amerika tariki ya 20 Mutarama 2025.
