Mu myaka4: Unity Club imaze gushinga amatsinda 33 y’Ubumwe n’Ubudaheranwa mu mashuri makuru na kaminuza

Kuva kuri uyu wa Gatatu, tariki 17 Mata 2024, abanyeshuri bo mu mashuri makuru na kaminuza byo mu Rwanda bari mu mahugurwa y’iminsi ibiri ku kwimakaza Ndi Umunyarwanda.

Aya mahugurwa bari kuyahabwa muri gahunda y’icyiciro cya kane cy’umushinga wo kwimakaza Ndi Umunyarwanda mu mashuri makuru na kaminuza.

Mu kurushaho kwimakaza Ubumwe n’Ubudaheranwa mu bakiri bato, umuryango Unity Club Intwararumuri umaze gutangiza amatsinda y’ubumwe n’ubudaheranwa mu mashuri makuru na kaminuza 33 mu gihe cy’imyaka ine.

Ibi byagarutsweho na Mme Iyamuremye Regine, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Unity Club Intwararumuri mu kiganiro cyihariye yagiranye na ICK News.

Avuga ku rugendo rw’imikoranire hagati ya Unity Club n’amashuri makuru na kaminuza, Iyamuremye yavuze ko umuryango watangiriye mu mashuri 3 hagamijwe kumva ibyifuzo by’abanyeshuri ndetse no kubakira ku bumenyi n’intumbero z’abanyeshuri mu kwimakaza gahunda ya Ndi Umunyarwanda.

Mme Iyamuremye Regine, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Unity Club Intwararumuri

Ati “Tujya gutangira [muri 2019] twatangiriye muri kaminuza eshatu gusa, mu Karere ka Musanze, tubitangira bisa nk’aho bigoranye cyane kuko twagiye duhura n’imbogamizi zinyuranye zirmo ahanini Icyorezo cya Covid-19.”

Nyuma y’icyorezo cya Covid-19 nibwo Unity Club yongereye umubare w’amashuri makuru na kaminuza bakorana ava kuri atatu agera kuri 33 kuri ubu [2024].

Mme Iyamuremye akomeza avuga ko impamvu bahisemo gukorera mu mashuri makuru na kaminuza ari ukubera ko abantu bageze muri kaminuza baba bashobora gukora ubushakashatsi, no gutekereza kuri gahunda ya Ndi Umunyarwanda.

Agira ati “Abanyeshuri biga muri za kaminuza baba ari urubyiruko rukuze, rujijutse ndetse bashobora no gukora ubushakashatsi no gutekereza kuri gahunda ya Ndi Umunyarwanda nk’intego nziza yo kubaka igihugu cyacu.”

Mme Iyamuremye avuga ko mu myaka isaga ine Umuryango unity club Intwararumuri ukorera mu mashuri makuru na kaminuza, hari ikimaze kugerwaho cyane cyane muri gahunda y’ubudaheranwa.

Ati “Mu by’ukuri, kuva twatangiza amatsinda y’ubumwe n’ubudaheranwa mu mashuri makuru na kaminuza, byafashije abanyeshuri kunga ubumwe ndetse n’ufite ihungabana, aganira na bagenzi be bakamufasha kuruhuka ndetse no kubuhoka aho guheranwa n’agahinda.”

Mme Iyamuremye asoza asaba amanyamuryango ba Unity Club mu mashuri makuru na kaminuza gutangira gutanga ibiganiro kuri gahunda ya Ndi Umunyarwanda ndetse anabasaba gufungura ayo matsinda mu bigo binyuranye by’amashuri yisumbuye bitayagira.

Umuryango Unity Club Intwararumuri, watangijwe na Madamu Jeannette Kagame, akaba ayibereye n’Umuyobozi Mukuru w’Ikirenga. Uyu muryango ugamije gutanga umusanzu mu kubaka ubumwe bw’Abanyarwanda ukaba ugizwe n’abayobozi bari muri Guverinoma n’abayihozemo ndetse n’abo bashakanye. Uyu muryango washinzwe muri Gashyantare 1996, wiha intego yo “Kwimakaza umuco w’ubumwe n’amahoro, byo nkingi z’iterambere rirambye