Abadepite bagize Komisiyo y’Imiyoborere, Uburinganire n’Ubwuzuzanye bw’Abagabo n’Abagore batangiye igikorwa cyo gukurikirana ishyirwa mu bikorwa rya Politiki y’Igihugu yo Kwegereza Ubuyobozi n’Ubushobozi Abaturage, bareba aho igeze, imbogamizi zikigaragara n’ibikwiye gukorwa kugira ngo serivisi zitangirwa ku nzego zegerejwe abaturage zirusheho kunozwa.
Ni igikorwa Komisiyo yatangiye kuri uyu wa Mbere, aho izaganira n’abagize uruhare mu itegurwa no mu itangira ry’iyi Politiki, abayobozi mu nzego za Leta, abikorera ndetse n’abahagarariye sosiyete sivile.
Politiki yo kwegereza ubuyobozi abaturage ishingiye ku ntego yo guha abaturage uruhare mu igenamigambi no mu ifatwa ry’ibyemezo bibareba, ndetse no kongerera inzego z’ibanze ubushobozi bwo gutanga serivisi zijyanye n’ibikenewe n’abaturage. Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu igaragaza ko iyi Politiki ari imwe mu nkingi z’imiyoborere myiza n’iterambere ry’abaturage.
Mu isuzuma ryayo, iyi komisiyo irashaka kumenya uko gahunda yo kwegereza ubuyobozi abaturage yagiye ishyirwa mu bikorwa, uruhare abaturage bagira mu igenamigambi, uburyo ibitekerezo n’ibibazo byabo byakirwa ndetse n’ubushobozi inzego z’ibanze zifite mu kubikemura.
Ku ruhande rw’imari, kwegereza abaturage ubuyobozi bijyana no kongera ubushobozi bw’inzego z’ibanze, kugira ngo zibashe gutegura no gushyira mu bikorwa gahunda z’iterambere no gutanga serivisi neza. Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi ivuga ko politiki yo kwegereza abaturage ubushobozi mu by’imari igamije gutuma inzego zegerejwe abaturage zigira ubushobozi bukenewe no kunoza imitangire ya serivisi.
Ikindi kizitabwaho ni uburyo abaturage bahabwa serivisi n’uko ibibazo n’ibirego byabo bikemurwa mu gihe giteganyijwe.
Komisiyo kandi izumva ibitekerezo by’abikorera na sosiyete sivile, kugira ngo hamenyekane uko izi nzego zibona ishyirwa mu bikorwa rya Politiki n’uruhare rwazo mu gufasha abaturage kugira uruhare mu miyoborere.
Iri suzuma rije mu gihe gahunda za Leta z’igihe giciriritse zikomeje gushyira imbere kunozwa kw’imitangire ya serivisi, uruhare rw’abaturage, kubazwa inshingano no gukomeza kunoza imiyoborere y’inzego z’ibanze.
Nyuma yo gukusanya ibitekerezo by’abayobozi, inzego z’abaturage, abikorera na sosiyete sivile, Komisiyo izaba ifite ishusho irambuye y’aho Politiki yo Kwegereza Ubuyobozi n’Ubushobozi Abaturage igeze, imbogamizi zikigaragara n’ingamba zakongerwa kugira ngo intego yayo yo kugeza ubuyobozi na serivisi hafi y’umuturage irusheho kugerwaho.
