Komisiyo y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU) ku wa 17 Nzeri 2026 yatangaje gahunda nshya izwi nka ‘EU KIDS Act’, igamije gukaza ingamba zo kurinda abana n’ingimbi ibyago bishobora guterwa no gukoresha imbuga nkoranyambaga n’izindi serivisi zo kuri murandasi.
Muri iyi gahunda, abana batarageza ku myaka 13 ntibazemererwa gukoresha imbuga nkoranyambaga. Abafite imyaka 13 kugeza kuri 15 bo bazemererwa kuzikoresha binyuze muri konti zihariye zashyizweho kandi zigenzurwa n’ababyeyi cyangwa ababareberera. Ikindi igihe bamara kuri izo mbuga ntikizarenga isaha imwe ku munsi. Naho kuva ku myaka 15, umwana azaba ashobora gufungura no gukoresha konti ye bwite.
Komisiyo y’u Burayi ivuga ko iyi gahunda itareba imbuga nkoranyambaga gusa, ahubwo inareba imbuga zisangirwaho amashusho, imikino yo kuri murandasi ndetse n’ibikoresho by’ubwenge buhangano (AI chatbots na AI companions) bikunze gukoreshwa n’abana.
Mu ngamba ziteganyijwe kandi harimo gusaba ibigo by’ikoranabuhanga gushyiraho uburyo bwo kurinda abana kuva ku ikubitiro, birimo kugabanya imikoreshereze ishobora kubatera kumara igihe kinini kuri murandasi, nk’amatangazo abashishikariza gukomeza gukoresha urubuga no kubahamagara mu gihe cy’ijoro. Konti z’abana zizajya kandi zishyirwaho ubwirinzi bw’ibanga ku buryo bwikora.
Ibigo bitanga izi serivisi bizanasabwa gukoresha uburyo bwo kugenzura imyaka y’abakoresha, mu rwego rwo kwemeza ko abana bakurikiza imipaka y’imyaka yashyizweho.
Komisiyo y’u Burayi yatangaje ko ibigo bizananirwa kubahiriza izi nshingano bishobora gucibwa ihazabu igera kuri 6% by’amafaranga yinjiza ku rwego rw’isi buri mwaka.
Perezida wa Komisiyo y’u Burayi, Ursula von der Leyen, yavuze ko iyi gahunda igamije gushyiraho imipaka isobanutse mu isi y’ikoranabuhanga no guha abana ubwirinzi bukwiye, mu gihe ababyeyi bahabwa uburyo bwo kugenzura imikoreshereze y’abana babo.
Gusa iyi gahunda ntiraba itegeko. Igomba kubanza gusuzumwa no kuganirwaho n’Inteko Ishinga Amategeko y’u Burayi hamwe n’ibihugu bigize EU mbere y’uko ifatwa nk’itegeko rishyirwa mu bikorwa.
Yanditswe na Ushindi Paul Balozi
