Perezida Kagame asanga Afurika ikwiye kugira ijambo mu bikorerwa mu isanzure

Perezida Paul Kagame yasabye ko ibihugu bikiri mu nzira y’amajyambere bigira ijambo rifatika mu gushyiraho amategeko agenga ibikorwa by’isanzure, ashimangira ko iterambere ry’ikoranabuhanga ry’ahazaza ritagomba kongera ubusumbane busanzwe hagati y’ibihugu bikize n’ibikiri mu nzira y’amajyambere.

Ibi Perezida Kagame yabivugiye i Paris mu Bufaransa, ubwo yifatanyaga n’abandi Bakuru b’Ibihugu na za Guverinoma mu gutangiza Inama mpuzamahanga Yiga ku Isanzure, yateguwe ku bufatanye bw’u Bufaransa n’u Budage.

Iyi nama yahuje intumwa zo mu bihugu n’imiryango mpuzamahanga bigera kuri 120, zirimo abayobozi, abahanga mu by’ubumenyi bw’ikirere, abakora mubijyanye n’ibyogajuru, abikorera n’abandi bafatanyabikorwa, baganira ku hazaza h’isanzure, ubukungu bushingiye kuri ryo, ubushakashatsi, umutekano n’imikoreshereze yaryo mu buryo burambye.

Perezida Kagame yavuze ko umuvuduko w’iterambere mu bikorwa by’isanzure ugomba kujyana n’amategeko asobanutse kandi akurikizwa ku rwego mpuzamahanga.

Yagize ati Umuvuduko w’impinduka n’iterambere mu isanzure ugomba kujyana n’amategeko asobanutse.”

Yasobanuye ko ayo mategeko mpuzamahanga agomba kuzirikana ko ikoranabuhanga ry’isanzure rishobora gukoreshwa haba mu bikorwa bya gisivili ndetse no mu by’umutekano.

Ati “Imikorere mpuzamahanga igomba kumenya ikoreshwa ry’izi tekinoloji mu bikorwa bya gisivili n’umutekano, kandi ikagirana ubufatanye aho bikwiye.”

Perezida Kagame yanagarutse ku kamaro ko kugeza ikoranabuhanga n’ubumenyi ku bihugu bitarabasha kugira ubushobozi buhagije muri uru rwego.

Yavuze ko imbogamizi zishingiye ku mabwiriza abuza kohereza bimwe mu bikoresho n’ikoranabuhanga mu bindi bihugu zikomeje gutuma ibihugu bimwe bigorwa no kugera ku bumenyi n’ikoranabuhanga bigezweho.

Yagize ati “Kohereza ikoranabuhanga mu bindi bihugu na byo ni ingenzi. Imbogamizi zo kohereza hanze iri koranabuhanga zikomeje kugabanya uburyo bwo kugera ku bumenyi n’ikoranabuhanga rigezweho.”

Yavuze ko ari ngombwa gushyigikira ubufatanye bw’ibihugu mu bushakashatsi no kubaka ubushobozi bw’ibihugu ku buryo byazajya bibasha gukoresha ikoranabuhanga ry’isanzure mu bikorwa byabyo.

Ibi yabivuze mu gihe isanzure rimaze kuba igice cy’ingenzi cy’ubukungu n’ikoranabuhanga ku isi, aho satellites n’ikoranabuhanga rishingiye ku isanzure bifasha mu itumanaho, gukurikirana ibidukikije, ubuhinzi, iteganyagihe, gucunga ibiza n’izindi serivisi.

U Bufaransa bwatangaje ko urwego rw’isanzure rwahindutse cyane mu myaka 20 ishize bitewe n’iterambere ry’ikoranabuhanga ndetse n’impinduka mu buryo ubukungu bwarwo bukora, hakiyongeramo ibihugu n’abikorera bashya bafite ubushobozi bwo gukoresha no guteza imbere ikoranabuhanga ry’isanzure.