Abanyeshuri 20 nibo bamaze kumenyekana ko bahiriye mu nkongi y’umuriro yibasiye amashuri abanza abiri mu gace ka Cimpunda, muri Komini ya Kadutu, mu Mujyi wa Bukavu, mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).
Iyi nkongi yabaye kuri uyu wa Kane, tariki ya 10 Nzeri 2026, yibasiye amashuri abanza ya Ujamaa na Furaha. Amakuru aturuka muri ako gace avuga ko umuriro watangiriye mu nzu yari hafi y’ayo mashuri, mbere yo gukwira ukagera ku nyubako z’amashuri yombi.
Abanyeshuri benshi bahumanyijwe n’umwotsi w’umuriro batabawe bajyanwa mu bitaro kugira ngo bahabwe ubuvuzi.
Ambulance zakomeje gukora ingendo hagati y’ahabereye inkongi n’ibigo nderabuzima bitandukanye byo mu Mujyi wa Bukavu, zitwara abari bakomeretse cyangwa bahumanyijwe n’umwotsi.
Umuyobozi w’agace ka Funu, ahabereye iyi nkongi, yatangarije ikinyamakuru Actualite.cd ko umuriro watwitse hafi amazu 500 ndetse n’ikigo nderabuzima kimwe.
Kugeza ubu, amakuru arambuye ku cyateye iyi nkongi ntaramenyekana neza.
Hagati aho, muri ako gace ka Cimpunda, habaye indi nkongi hafi y’Ishuri Ribanza rya Kiriza. Gusa, uwo muriro wajimijwe utarateza akaga gakomeye.
Abaturage n’inzego z’ubutabazi bakomeje ibikorwa byo gutabara no gusuzuma ubukana bw’ibyangijwe n’izi nkongi.
Yanditswe na Ushindi Paul Balozi
