Nyaruguru: Abahinzi barimo ab’ibirayi bahangayikishijwe no kutabonera ifumbire ku gihe

Hari abahinzi biganjemo ab’ibirayi bo mu Karere ka Nyaruguru, bavuga ko bafite ikibazo cyo kutabona ifumbire y’imvaruganda ku gihe kandi igihe cyabo cyo gutangira igihembwe cy’ihinga cyarageze.

Aba bahinzi bavuga ko imirima yabo yamaze gutegurwa ndetse bamwe bakaba baratangiye gutera ibirayi, ariko bakaba batarabona ifumbire bakeneye.

Bagaragaza ko hari abajya kuyigura nyuma yo kwiyandikisha, ariko bagasanga amakuru yabo atagaragara muri sisitemu basanzwe bayiguriramo.

Aba baturage kandi bavuga hari n’abagenerwa ifumbire nke ugereranyije n’iyo baba bakeneye.

Karemera Theodomile, umwe muri abo bahinzi, avuga ko ikibazo cya sisitemu kibangamiye abahinzi, cyane ko ifumbire ikenewe mu gihe cyagenwe kugira ngo igire uruhare mu kongera umusaruro.

Yabwiye ICK News ati ”Imvaruganda yabaye ikibazo. Urajya kuyishaka bakakubwira ko utagaragara muri sisitemu. Ibibazo bya sisitemu rero rwose byaraducanze. Iyo imvaruganda ibonetse ku gihe, umusaruro na wo ugenda neza.”

Mukagasana Theresse we avuga ko we afite ikibazo cy’uko yahawe ifumbire nke ugereranyije n’ubuso asanzwe ahingaho.

Ati ”Njye mfite ikibazo pe. Nahawe ifumbire nke idashobora gufumbira kuri hegitari zirindwi nari nsanzwe mfumbira”.

Yongeyeho ati “Naje gushaka imvaruganda, ariko bansubiza ko ntayo bagomba kumpa kuko izina ry’umugabo wanjye ari ryo ryanditse ku cyangombwa kandi umugabo tutakibana.”

Aba bahinzi basaba ko ikibazo cy’ifumbire cyakemuka mu buryo bwihuse, kugira ngo babashe kuyibona no kuyikoresha ku gihe.

Bavuga ko gutinda kuyibona bishobora kugira ingaruka ku musaruro, cyane cyane mu gihe cy’ihinga aho gutera ku gihe ari ingenzi.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru, Murwanashyaka Emmanuel, avuga ko ubuyobozi buri gushaka uburyo bwahuza abahinzi n’abacuruzi b’inyongeramusaruro, bazwi nka agro-dealers, kugira ngo ikibazo gikemuke.

Yagize ati ”Icyo twareba ni uko duhuza abo bantu bafite ibyangombwa bashaka ifumbire n’abagorodira (agro-dealers), kugira ngo bashobore kubona ifumbire ijyanye n’ubuso buri ku byangombwa byabo. Ubu ubwo ikibazo kigaragaye tugiye guhita tugikemura”.

Murwanashyaka Emmanuel, Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru

Iki kibazo kiravugwa muri Nyaruguru mu gihe Leta y’u Rwanda ikomeje gushyira imbaraga mu kongera umusaruro w’ubuhinzi, binyuze mu gukoresha inyongeramusaruro zirimo ifumbire y’imvaruganda n’imborera.

Muri izi gahunda, hateganyijwe ko ikoreshwa ry’ifumbire mu buhinzi rizazamuka, aho umubare w’ifumbire ikoreshwa kuri hegitari uteganyijwe kuva ku biro 70 kuri hegitari (70 kg/ha) ukagera ku biro 95 kuri hegitari (95 kg/ha) mu mwaka wa 2029.