Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Maurice Mugabowagahunde, yavuze ko abaturage baturiye Pariki y’Igihugu y’Ibirunga bakomeje kungukira ku musaruro uva muri iyi Pariki, binyuze muri gahunda yo gusaranganya umusaruro uva mu bukerarugendo.
Yabivugiye mu muhango wo Kwita Izina ku nshuro ya 21, wabereye mu Kinigi mu Karere ka Musanze ku wa 4 Nzeri 2026.
Uyu muhango wari ufite nsanganyamatsiko igira iti: “Kwita ku bidukikije ni ubuzima ndetse ni no gusigasira ejo hazaza.”
Guverineri Mugabowagahunde yavuze ko Kwita Izina ari umwanya wo guha agaciro umurage kamere u Rwanda rufite, gukangurira abaturage kugira uruhare mu kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima, ndetse no kugaragaza uruhare rwa Pariki y’Igihugu y’Ibirunga mu iterambere ry’abaturage n’igihugu muri rusange.

Maurice Mugabowagahunde, Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru
Yagaragaje ko umutekano w’ingagi zo mu Birunga ubungabunzwe neza, kandi abaturage baturiye Pariki bamaze gusobanukirwa akamaro kayo ndetse n’uruhare igira mu mibereho yabo.
Ati “Kuba umuhango wo Kwita Izina abana b’ingagi ubera mu Ntara y’Amajyaruguru ni ishema, ni n’icyubahiro ku Ntara yacu. Ni umwanya wo kuzirikana umutungo kamere dufite, urimo n’ingagi zo mu Birunga zifite uruhare rukomeye mu guteza imbere abaturage n’Igihugu muri rusange.”
Mugabowagahunde kandi yavuze ko gahunda yo gusaranganya umusaruro uva muri Pariki y’Igihugu y’Ibirunga imaze kugira uruhare mu guteza imbere abaturage baturiye iyi Pariki.
Yatangaje ko kuva iyi gahunda yatangira, imishinga y’abaturage igera kuri 740 imaze guterwa inkunga ingana na miliyari 8 na miliyoni 600 Frw.
Iyi mishinga yakorewe mu mirenge 12 ikora kuri Pariki y’Igihugu y’Ibirunga, mu Turere twa Burera, Musanze, Nyabihu na Rubavu, ikaba yaribanze ku bikorwa bigamije guteza imbere imibereho y’abaturage n’ibikorwaremezo bibafasha mu buzima bwa buri munsi.
Guverineri yavuze ko kuba abaturage baturiye Pariki bagenda barushaho gusobanukirwa agaciro kayo ari ingenzi mu kuyibungabunga, kuko uruhare rwabo ari ingenzi mu kurinda umutungo kamere ndetse n’urusobe rw’ibinyabuzima biboneka muri iyi Pariki.
Umuhango wa Kwita Izina ukorwa buri mwaka mu rwego rwo kwita amazina abana b’ingagi, ariko ukaba unafite intego yo gukomeza gukangurira abantu uruhare rwabo mu kubungabunga ibidukikije, kurengera urusobe rw’ibinyabuzima no guteza imbere ubukerarugendo bushingiye ku kubungabunga umutungo kamere.
Pariki y’Igihugu y’Ibirunga kandi ikomeje kugira uruhare mu iterambere ry’abaturage baturiye aho iherereye, binyuze mu bikorwa bitandukanye bigamije kubateza imbere no kubafasha kungukira ku bukerarugendo no ku mutungo kamere igihugu gifite.
Yanditswe na Paul Ushindi Balozi
