UN yatoye yemeza ikarita nshya y’Isi igaragaza ingano nyayo y’Afurika

Inteko rusange y’Umuryango w’Abibumbye (UN), ku wa Gatunu yatoreye gusimbuza ikarita gakondo y’Afurika igasimburwa n’ikarita igaragaza kurushaho ingano nyayo y’Afurika.

Uwo mwanzuro wiswe ‘Correct the Map’ bisobanuye ‘Kosora Ikarita’, wavuye ku gitekerezo cyatanzwe na Togo ndetse ukaba ushyigikiwe n’ibihugu bigize umuryango w’Ubumwe bw’Afurika (AU), wemejwe n’ibihugu 164, birimo u Bufaransa n’u Bwongereza. Amerika ni cyo gihugu cyonyine cyatoye kidashyigikira uwo mwanzuro, ndetse ibihugu bitandatu byifashe.

Iri tora rya UN si itegeko ryo gukurikiza iyo karita nshya ariko rizatuma habaho impinduka ku makarita akoreshwa n’ibigo binyuranye ku isi.

Ikarita ya Mercator, ikoreshwa cyane kuva mu kinyejana cya 16, inengwa cyane kubera ko igaragaza Afurika iyinganisha n’ikirwa cya Greenland, nubwo Afurika iruta Greenland inshuro 14.

Abanenga iyo karita bavuga ko ibyo bituma ibicyenewe mu iterambere hamwe n’ubushobozi bwo gutera imbere bw’ibihugu biri hafi ya koma y’isi (Équateur) bigabanywa.

Ikarita ya Mercator yashushanyijwe mu 1569 n’Umubiligi wo mu bwoko bw’Aba-Flamand, Gerardus Mercator, wari impuguke mu bumenyi bw’isi no gushushanya amakarita, kugira ngo ifashe abashakashatsi b’i Burayi batemberaga isi bashaka kumenya ahantu hanyuranye.

Uko kugoreka mu ikarita ye kwatewe no kuba bidashoboka kugaragaza neza neza ubuso bw’umubumbe w’isi ku ikarita y’ikinyampande ebyiri.

Igihe cyose ikarita y’isi ishushanyijwe, hacyenerwa ko hari ibyemerwa guharwa.