Nyaruguru: Abonerwa n’inyamaswa zo muri Nyungwe baratabaza

Bamwe mu baturage bo mu murenge wa Nyabimata, mu karere ka Nyaruguru, bavuga ko inyamaswa ziva muri Pariki y’Igihugu ya Nyungwe zibonera imyaka, bikabahombya ndetse bikagira ingaruka ku mibereho yabo.

Aba baturage bavuga ko bafite imirima ituranye n’ishyamba rya Nyungwe, aho bahingamo ibihingwa birimo ibirayi, ibigori, amashaza n’ibindi. Bahamya ko bahinga ariko ntibasarure kubera ko inyamanswa ziba zabyonnye bitarera.

Ntezimana Athanase umwe muri aba baturage avuga ko iki kibazo kibatera ubukene, kuko imyaka yabo yangizwa kandi ari yo baba bitezeho imibereho y’imiryango yabo.

Yagize ati “Turahinga ariko ntidusarura. Tumara guhinga muri cya gihe biba bigiye kwera twiteze ko imyaka igiye kudutungira imiryango, inyamanswa zikaba ziraje zirabyonnye bitari byera, inzara igasigara itwica”.

Mukarurangwa Beatrice nawe ati “Ubundi mu gihe umuntu yahinze aba agomba no gusarura, ariko twebwe turahinga twagera igihe cyo gusarura niba ari ibigori cyangwa ibindi wahinze inkende zikaba zibigiyemo ugasanga watahiye guhinga gusa”.

Aba baturage bose bahuriza ku gusaba inzego zibishinzwe ko igihe imyaka yabo yangijwe n’inyamaswa, bajya bahabwa ingurane y’ibyangijwe.

Icyakora, bavuga ko indishyi zonyine zidahagije, ahubwo ko hakenewe n’uburyo burambye bwo gukumira izi nyamaswa kugira ngo ikibazo kidakomeza kwisubiramo.

Ubuyobozi bw’akarere ka Nyaruguru buvuga ko iki kibazo bukizi kandi ko hari uburyo bwo kugikemura.

Umuyobozi w’akarere Dr. Murwanashyaka Emmanuel avuga ko abaturage bangirizwa bafite uburyo bwo gusaba indishyi binyuze mu nzira zemewe.

Ati “abaturage bashyiriweho uburyo bwo kwishyurwa ibyangijwe byemejwe kandi dosiye yujuje ibisaba binyuze mu kigega cyitawa Special Grant Fund (SGF)”.

Dr. Murwanashyaka Emmanuel, Umuyobozi w’Akarere ka Nyaraguru

Yakome agira ati “Iyo inyamaswa yangije imyaka, amatungo cyangwa ibindi byemewe gusabirwa indishyi, umuturage asabwa kubimenyesha ubuyobozi bw’ibanze vuba kugira ngo ikibazo gisuzumwe kandi ibyangiritse byandikwe, bibarirwe agaciro binishyurwe”.

Ku rundi ruhande, umukozi ushinzwe imicungire ya Pariki z’igihugu mu Kigo cy’Igihugu cy’Iterambere RDB, Ngoga Theresphore avuga ko hari uburyo bwashyizweho bwo gufasha abatuye hafi ya pariki bangirizwa n’inyamaswa.

Anasaba abaturage kugira uruhare mu kwicungira umutekano w’ibyabo kuko ari bo ba mbere bagomba kubiba hafi.

Mu mirenge 14 igize akarere ka Nyaruguru, imirenge itanu kuri yo ikora ku ishyamba rya Nyungwe.

Pariki y’igihugu ya Nyungwe iri mu zikurura ba mukerarugendo binjiza agatubutse.

Mu mwaka wa 2025-2026, ubukerarugendo bwa pariki y’igihugu ya Nyungwe bwasaranganyije abayituriye agera kuri Milliyari imwe na Milliyoni 200, hakiyongeraho andi angana na 5% y’aya yose yishyuye indishyi ku bangirijwe n’inyamanswa.