Zambia: Perezida Hichilema yarahiriye manda ya kabiri

Perezida wa Zambia, Hakainde Hichilema, yarahiriye kuyobora iki igihugu muri manda ya kabiri, asaba Abanyazambiya kugabanya amakimbirane ya politiki no kwirinda ko itandukaniro rya politiki rihinduka urugomo.

Hichilema yarahiye kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 1 Nzeri 2026, mu muhango wabereye kuri National Heroes Stadium i Lusaka, witabiriwe n’ibihumbi by’abamushyigikiye. Abenshi bari bambaye imyenda itukura iranga ishyaka rye, UPND.

Nk’uko ibitangazamakuru byo muri iki gihugu byabitangaje, uyu muhango kandi witabiriwe n’abayobozi b’ibihugu bitandukanye bya Afurika barimo Dr.Samia Suluhu, perezida wa Leta Yunze Ubumwe ya Tanzania, Perezida William Samoei Ruto wa Kenya, na Duma Boko uyobora igihugu cya Botswana.

Mu bandi bitabiriye barimo Perezida wa Namibia Netumbo Nandi- Ndaitwah, Perezida Emerson Mnangagwa wa Zimbabwe n’abandi bayobozi batandukanye.

Mu ijambo rye, Hichilema yavuze ko Abanyazambiya bafite uburenganzira bwo kugira ibitekerezo bya politiki bitandukanye, ariko ko ibyo batumvikanaho bitagomba kubahindura abanzi.

Yagize ati “Abo bahisemo abandi bakandida cyangwa andi mashyaka, turababwira dufite umurava umwe ko twabumvise.”

Yanashimangiye kandi ko politiki idakwiye gushyira mu kaga amahoro n’ubuzima by’abaturage, avuga ko abahangana muri politiki bagomba kubikora nk’abanyapolitiki bahanganye, aho gufatwa nk’abanzi.

Hichilema w’imyaka 64, yatsinze amatora yabaye ku wa 13 Kanama 2026, aho yagize hafi 60% by’amajwi, mu gihe umuyobozi w’ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi, Brian Mundubile, yagize hafi 38%.

Icyakora, ayo matora yakurikiwe n’impaka n’ibirego by’imikorere idahwitse, birimo ibirego by’uko abatavuga rumwe n’ubutegetsi batewe ubwoba, ko Leta yabogamye ndetse ko hari imbogamizi zashyizwe ku batavuga rumwe n’ubutegetsi.

Mundubile w’ishyaka rya Forum for Democracy and Development (FDD) ritavuga rumwe n’ ubutegetsi na we yagiye afatwa ndetse ashinjwa icyaha cy’ubugambanyi ariko yagiye abihakana.

Muri manda ye ya mbere yatangiye mu 2021, Hichilema yashimiwe kuba yarayoboye Zambia mu gihe cy’impinduka mu bukungu, zirimo ivugurura rishingiye ku isoko, gukura igihano cy’urupfu mu bihano byemewe ndetse no gutuma amashuri abanza n’ayisumbuye atangirwa ubuntu.

Mu gutangira manda ya kabiri, Hichilema yavuze ko imyaka itanu iri imbere izibanda ku izamuka ry’ubukungu, kwagura amahirwe ku baturage no kuzamura imibereho yabo, asaba Abanyazambiya bose kugira uruhare mu iterambere ry’igihugu.

Yanditswe na Ushindi Paul Balozi