Igikomangoma Harry na Meghan Markle bongeye gutura mu Bwongereza

Igikomangoma cyo mu bwami bw’u Bwongereza, Harry hamwe n’umugore we Meghan Markle, basubiye gutura mu gihugu cyabo hamwe n’abana babo babiri, Archie na Lilibet, nyuma y’imyaka itandatu bari bamaze batuye muri California, muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Kugaruka kwa Harry na Meghan mu Bwongereza ntibisobanuye ko bagarutse mu mirimo ya cyami. Bateganya gukomeza kubaho nk’abanyamuryango b’umuryango w’ibwami ariko ntanshingano zibwami bazakora.

Kuva muri 2020, bakimukira muri Amerika, babayeho ubuzima bwabo bwite. Nubwo Harry yagiye asubira mu Bwongereza ku mpamvu zitandukanye, kugaruka ari kumwe n’umuryango we gutura muri icyo gihugu cy’Iburayi ni impinduka ikomeye mu buzima bwabo.

Iki ni kimwe mu bimenyetso bikomeye bigaragaza ko umuryango wa Sussex uteganya kugira U Bwongereza aho uba mu gihe kirambye, nyuma y’imyaka myinshi muri California. Kuva Queen Elizabeth II yitabye Imana mu 2022, Harry na Meghan ntibari barigeze bagaragara mu Bwongereza bari kumwe n’abana babo bombi mu buryo nk’ubu.

Igikomangoma Harry na Meghan Markle bavuye mu mirimo yabo ya cyami mu ntangiriro za 2020, nyuma baza kwimukira muri California muri Werurwe uwo mwaka.

Yanditswe na Umutesi Josiane