Afurika ntikwiye gukomeza kuba indorerezi mu iterambere ry’ikoranabuhanga rya AI – Perezida Kagame

Perezida Paul Kagame yavuze ko Afurika ifite abantu bafite ubumenyi n’ubushobozi bwo kugira uruhare rukomeye mu iterambere ry’ikoranabuhanga ry’ubwenge buhangano (AI), ariko ko hakenewe guhindura imyumvire no gushyira hamwe imbaraga kugira ngo uyu mugabane uve mu mwanya wo kuba indorerezi.

Yabigarutseho mu kiganiro n’itangazamakuru cyabaye ku wa Mbere, ubwo yasubizaga ku kibazo cy’ubushobozi bw’Abanyafurika mu ikoranabuhanga, by’umwihariko mu bijyanye na AI.

Perezida yavuze ko hari Abanyafurika bafite ubumenyi bukenewe mu guteza imbere no kubaka sisitemu za AI, ndetse ko bamwe muri bo basanzwe bakorera ibigo n’amashyirahamwe akomeye bikora kuri iri koranabuhanga.

Yagize ati “Abanyafurika benshi bafite ubwo bumenyi. Mu by’ukuri hari n’igihe usanga ari nabo ubwabo bakorera ibyo bigo cyangwa ayo masosiyete akora sisitemu za AI.”

Kagame yavuze ko kuba Abanyafurika bafite ubushobozi ariko bakaba batagira uruhare rungana n’abandi mu guteza imbere ikoranabuhanga, ari ikibazo gikomeye umugabane ugomba gukemura.

Yavuze ko Afurika ikwiye kugera ku rwego rumwe n’utundi turere tw’isi mu ikoranabuhanga, aho kwemera ko uyu mugabane ugomba guhora usigara inyuma avuga ko bitagomba gukomeza kuba ibintu bifatwa nk’ibisanzwe.

Ati “Kuki ari ibintu bifatwa nk’ibisanzwe ko Afurika igomba gusigara inyuma ya buri wese? Oya.”

Perezida Kagame yavuze ko ikibazo gihari ari ikintu Afurika igomba guhindura, kuko gutinda gushyira imbaraga mu iterambere ry’ikoranabuhanga byatumye uyu mugabane usigara inyuma.

Perezida Kagame yabwiye abanyamakuru ko Afurika idakwiye gukomeza kuba indorerezi mu iterambere ry’ikoranabuhanga rya AI

Yagaragaje ko Afurika yatinze gufata ingamba kuri ibi bibazo, ndetse ko hari ibintu yagombaga kuba yarakoze mu myaka 20 cyangwa 30 ishize.

Ati “Hari ikintu tugomba guhindura. Tumaze gutinda cyane kubikora. Twagombaga kuba twarabikoze mu myaka 20 ishize, cyangwa mu myaka 30 ishize, ndetse no mu bindi bintu no mu zindi nzego.”

Perezida Kagame kandi yavuze ko ibiganiro ku miyoborere ya Afurika, imyumvire n’uburyo umugabane wifata bikwiye kugira uruhare mu kuwukangura no kuwufasha kuva mu mwanya wo kurebera ibyo abandi bakora.

Yavuze ko Afurika idakwiye gukomeza kuba indorerezi cyangwa ngo ibintu birebana n’ejo hazaza h’abaturage bayo bikomeze gukemurwa n’abandi.

Yagize ati “Ntidushobora gukomeza kuba indorerezi, ngo ibintu bireba twe ubwacu bikomeze gukorwa no kwitabwaho n’abandi.”

Kagame yavuze ko Afurika idakwiye kugarukira ku kwibaza impamvu ibintu bimeze gutyo, ahubwo ko ikwiye no gushaka ibisubizo, kandi ko ubushobozi bwo kubikora buri mu Banyafurika ubwabo.

Ati “Ntabwo ari ukubaza ibibazo gusa; tugomba no gushaka ibisubizo, kandi ibisubizo biri muri iki cyumba.”

Perezida Kagame yanavuze ko Afurika ikwiye gushora imari mu bantu bayo, cyane cyane urubyiruko rufite ubumenyi n’ubushobozi mu ikoranabuhanga.

Avuga ko Afurika yamaze kugira igishoro cy’ingenzi mu bantu bafite ubushobozi bwo guteza imbere ikoranabuhanga, bityo ko hakwiye gukorwa ibishoboka byose kugira ngo ubwo bushobozi bukorere umugabane.

Yanasabye Abanyafurika gushyira hamwe ubwo bumenyi n’ubushobozi, bagafatanya mu guteza imbere ikoranabuhanga rya AI n’izindi nzego z’ikoranabuhanga, aho gutegereza ko abandi ari bo babakorera ibyo bashoboye kwikorera.